Yatabawe akiri muzima nyuma yo gutwarwa n’ingona ikamumarana isaha n’igice

Umugore witwa Falmira De Jesus w’imyaka 38 y’amavuko, usanzwe akora umwuga w’ubuhinzi bw’ingazi zikorwamo amamesa mu Burengerazuba bwa Indonesia mu Ntara Kalimantan, ubwo yarimo avoma amazi mu kizenga, yafashwe n’ingona yari iri ku nkombe zacyo iramutwara.

Uko yagiye yegera icyo kizenga cy’amazi, ingona yahise imufata ukuguru, imukururira mu mazi, ariko Falmira akomeza kugerageza gutabaza no guhangana n’iyo ngona, kugeza ubwo abahinzi bakora mu murima we baje kumwumva baza kumutabara.

Amashusho yafashwe yerekana uko uwo mugore wari usigaranye umutwe wonyine hejuru y’amazi, yakomeje kurwana ku buzima bwe ntacike intege, kugeza ubwo abakozi bakorana na we bahururanye ibiti bagakubita iyo ngona ngo bayice intege imurekure.

Falmira yagize ati “Narababaraga cyane aho ingona yari yamfashe, sinashoboraga kuyikuraho, nyuma ntangira kumva ngenda ncika intege, ntekereza ko ngiye gupfa, kuko nari ngiye kumanukira mu mazi”.

Uwabonye iyo ngona ikimufata ukuguru, yavuze ko yamaze iminota 90 itaramurekura, ahubwo ikomeza kumujyana mu mazi. Ku bw’amahirwe ayo mazi ntiyari maremare cyane, bituma abantu bashobora kumufasha, nyuma ingona iza kuruha iramurekura nubwo yari yamaze kumutwara nk’umuhigo yari ibonye, umugore agitabarwa yahise ajyanwa mu bitaro biri hafi aho.

Yagize ati “Ubu ndyamye mu bitaro, ariko mba numva nkibona ingona mu bitekerezo byanjye, nkanayumva imfashe ku mubiri. Ndashimira abantu bamfashije kuyicika bagatabara ubuzima bwanjye”.

Abaganga babwiye itangazamakuru ryo muri Indonesia ko uwo mubyeyi ufite abana babiri, afite ibisebe binini ku kuboko kw’i buryo ndetse no ku kuguru, ariko ko bizakira.

Polisi yo muri ako gace, yashimye Falmira kugerageza guhangana n’iyo ngona minota 90 yose, inashimira abantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bakajya kumutabara. Polisi kandi yasabye abaturage kujya bagerageza kwitwararika igihe bagiye ahantu hari amazi y’ikiyaga, cyangwa se ibizenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka