Yasubijwe amagufa y’ukuboko yaciwe nyuma y’imyaka isaga 40
Umuganga w’Umunyamerika witwa Sam Axelrad yasubije Nguyen Hung w’imyaka 74, umusirikare wo muri Vietnam warwanye intambara ya Vietcong amagufa y’ukuboko kwe yaciwe mu mwaka w’i 1966.
Hung yaciwe ukuboko ubwo yageraga kwa muganga mu kigo cy’Abasirikare nyuma yo kuraswa isasu mu kuboko, itsinda ry’abaganga bafata icyemezo ryo kugakuraho. Ngo nyuma yo kugaca, bagahaye Axelrad.
Agira ati: “Ubwo twacaga akaboko ke, abaganga baragafashe bakuraho umubiri bongera kugateranya bakoresheje indodo barangije barakampa.”
Akomeza agira ati: “Ubwo navaga muri icyo gihugu nyuma y’amezi atandatu, nanze kukajugunya, nagashyize mu isanduku nkajyana iwanjye. Muri iyo myaka yose kari mu nzu iwanjye.”

Mbere yo guhaguruka muri Amerika, Axelrad yabanje kuvugana n’abahagarariye Vietnam ndetse na Amerika kugira ngo bamwemerere gufata rutemikirere afite amagufa mu ivarise y’urugendo.
Hung w’imyaka 74 avuga ko ayo magufa ari ikimenyetso cy’uko yatanze umusanzu mu ntambara ya Vietnam. Ati: “Aya magufa ni ikimenyetso cy’umusanzu wanjye mu ntambara. Ngiye kuyabika mu nzu mu kabati.”
Uyu musirikare ntiyabonye impozamarira z’uko yamugariye ku rugamba, yagize ibyago ata ibyangombwa bye bya gisirikare. Yemeza ko icyo ari ikimenyetso simusiga, kizamuhesha izo mpozamarira; nk’uko urubuga www.7sur7.be rubitangaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|