Pasiteri yashyinguwe yari amaze imyaka ibiri apfuye, bari barategereje ko azuka

Umupasiteri wo mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo witwa Siva Moodley, ngo yapfuye ku itariki 14 Kanama 2021. Ubu hari hashize imyaka hafi ibiri, umurambo we uri mu buruhukiro(morgue), kugeza ubwo hasohotse icyemezo cy’urukiko kugira ngo ashyingurwe.

Bivugwa ko umuryango we wanze guhita umushyingura akimara gupfa, kuko ngo bari bizeye ko yazuka. Inzu itanga serivisi zijyana no gushyingura abapfuye aho mu Ntara ya Gauteng, yabonye icyemezo cy’urukiko cyo gushyingura Pasiteri Siva Moodley, kuko umurambo we wari umaze hafi imyaka ibiri udashyingurwa , kuko ngo umuryango wumvaga wizeye ko azazuka.

Umuhango wo gushyingura Moodley wabaye ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, mu irimbi rya ‘Westpark Cemetery’ mu Mujyi wa Johannesburg.

Uwitwa Ryan Brown, umuyobozi w’iyo nzu itanga serivisi zo gushyingura abapfuye yitwa ‘ Martin’s Funerals Roodepoor’, yabwiye ikinyamakuru News24 dukesha iyi nkuru, ko Moodley yashyinguwe mu cyubahiro kandi hari n’abavandimwe be ndetse n’umuryango mugari.

Umuhango wo gushyingura Pasiteri Moodley ngo witabiriwe n’abantu bari hagati ya 40 na 50, kandi wanayobowe n’Umupasiteri.

Byatangajwe ko umugore wa Pasiteri Moodley n’abana be babiri bakuru batitabiriye uwo muhango wo kumushyingura.

Moodley yashyinguwe nyuma y’uko Urukiko rukuru rwa Gauteng muri Johannesburg rutanze icymezo cy’urukiko kibyemeza. Inyandiko z’urukiko ikinyamakuru News24, cyaboneye kopi, ngo zigaragaza ko iyo nzu itanga serivisi zo gushyingura abapfuye ya ‘ Martin’s Funerals Fourways and Roodepoort’ yagannye urukiko isaba gushyingura Moodley kuko umuryango we wari umaze iminsi hafi 600 udatwara umurambo we nyuma y’uko apfuye.

Umuryango wa Pasiteri Moodley, ngo wemeye ko umurambo we washyingurwa, ariko iyo ariko abo batanga serivisi zo gushyingura, ngo bagerageje inshuro 28 guhamagara umugore wa Pasiteri Moodley, bamwoherereza ‘emails’, ubutumwa bwa WhatsApp busaga 40,… bashaka kumusaba gutanga amabwiriza y’uko bashyingura ariko ntasubize. Birangira ashyinguwe hari bamwe mu bagize umuryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko bali bizeye Ko azuka kuki bamujyanye muli morgue iyo bamutahana iwabo murugo akaba aliho yarari bagategerereza aho

Lg yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka