Yarumye umudari wa zahabu wari wahembwe umukinnyi bimukururira ibibazo

Meya w’Umujyi wa Nagoya mu Buyapani witwa Takishi Kawanura ufite imyaka 72 y’amavuko, yarumye umudari wa zahabu wari wahembwe umukinnyi w’Umuyapanikazi witwa Miu Goto, mu mikino ya Olimpike, maze uwo muyobozi bimuviramo ibibazo.

Ubu ngo Miu Goto azahabwa undi mudari wa zahabu mushya, kuko uwa mbere Meya Takishi yawurumye.

Nyuma yo kumva abantu benshi bavuga ko iyo myitwarire yagize itaboneye ndetse itagombye kugirwa n’umuntu w’ Umuyobozi, Takishi yasabye imbabazi.

Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga aho mu Buyapani banenze imyitwarire ya Meya Takishi, bavuga ko igaragaza ko atazi amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse ko irimo kutiyubaha.

Abantu basaga 7000 aho mu Buyapani bavuze ko igikorwa Meya Takishi Kawanura yakoze kigaragaza ko atita ku isuku, ndetse ko atagira ikinyabupfura, bavuga ko yashyize za ’microbes’ kuri uwo mudari.

Meya Kawanura yashyize uwo mudari hagati y’amenyo mu birori byo kwizihiza intsinzi y’u Buyapani bwatsinze Amerika mu mikino ya Olempike mu cyiciro cy’abagore ku mukino wa nyuma w’umukino witwa ’softball’.

Meya Kawanura yavuze ko umudari utangiritse, ariko ko yasabwe kwishyura undi mudari wo kuwusimbuza.

Yagize ati “Nibagiwe umwanya ndimo nka Meya wa Nagoya nitwara nabi bikabije, rwose ndabisabira imbabazi.”

Komite Mpuzamahanga ya Olempike yavuze ko ishobora kuzishyura ikiguzi cy’ umudari mushya usimbura uwo, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ abategura imikino ya Olempike ya Tokyo 2020, kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021.

Mu bakoresha imbuga nkorambaga mu Buyapani bagize icyo bavuga ku myitwarire ya Meya Takishi Kawanura harimo Umuyapani witwa Naohisa Takato, watsindiye umudari wa zahabu mu mukino wa ’Judo’ mu mikino ya Olempike.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati, "Iyaba ari njyewe byabayeho nari kurira. Ni jyewe ubwanjye wita ku mudari wanjye wa zahabu kugira ngo hatagira uwangiza".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka