Yaretse ubwenegihugu bwe bw’u Burusiya kubera intambara bwagabye kuri Ukraine

Umuherwe Oleg Tinkov washinze Banki ikorera kuri Interineti (banque en ligne) yitwa Tinkoff, yamekanye guhera mu myaka ishize, yatangaje yo yamagana intambara yo muri Ukraine.

Umuherwe Oleg Tinkov
Umuherwe Oleg Tinkov

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Oleg Tinkov, yagize ati “Nafashe umwanzuro wo kureka ubwenegihugu bwanjye bw’u Burusiya. Sinshobora kandi sinshaka gukomeza kwifatanya n’igihugu cy’ikinyagitugu cyashoye intambara mu gihugu cy’amahoro cy’abaturanyi, ubu kikaba kirirwa cyica abantu b’inzirakarengane”.

“Ndizera n’abandi banyemari b’Abarusiya bakomeye, bazakurikiza urugero rwanjye, kugira ngo ubutegetsi bwa (Vladimir) Poutine bucike intege, n’ubukungu bwe bumanuke bityo bizarangire atsinzwe”.

Ubwo butumwa yanditse ku rubuga rwa Instagram, yabukurije ifoto yerekana ko ‘consulat’ y’u Burusiya yemeza ko ubwenegihugu bwe burangiye.

Oleg Tinkov yakomeje agira ati, “Nanga u Burusiya bwa Poutine, ariko nkunda Abarusiya bose bagaragaza neza ko badashyigikiye iyi ntambara nagereranye n’ibisazi”.

Oleg Tinkov washinze banki yitwa ‘Tinkoff’, ngo ni umukire wazamutse mu buryo bwihuse, ku buryo mu mwaka wa 2020 iyo banki ye yari ku mwanya wa Gatatu mu banki akomeye aho mu Burusiya, nyuma y’izitwa Sberbank na VTB.

Ni banki kugeza ubu ngo ifite abakiriya bagera kuri Miliyoni 20. Oleg yamaganye intambara u Burusiya bwashije muri Ukraine guhera muri Mata 2022, asaba Abanya-Burayi gushyira iherezo kuri ubwo bwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka