Yarekuwe nyuma yo gufungwa imyaka 33 bamwibeshyeho

Muri Amerika, Urukiko rwa California rwarekuye umugabo wari umaze imyaka 33 afunzwe, nyuma yo kumwibeshyaho agafungirwa icyaha atakoze.

Saldana yishimiye gufungurwa nyuma y'imyaka 33
Saldana yishimiye gufungurwa nyuma y’imyaka 33

Uwo mugabo witwa Daniel Saldana, yafunguwe nyuma yo gufungwa imyaka 33 baramwibeshyeho. Yafungiwe icyaha cyo kugerageza kwica.

Umushinjacyaha wa Los Angeles, George Gascón, yavuze ko dosiye ya Saldana yongeye gufungurwa bushya, biza kugaragara ko icyo cyaha yafungiwe atari we wagikoze.

Ikinyamakuru ‘Fox 2’ cyatangaje ko Daniel Saldana w’imyaka 55 y’amavuko, ari umwe mu bantu batatu bashinjwe kurasa hafi y’ishuri mu 1990.

Umushinjacyaha Gascón, yavuze ko nyuma yo kongera gufungura iyo dosiye, byagaragaye ko Saldana atari mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Gascón yagize ati, "Ndabizi ko ibi bidasubiza inyuma igihe wamaze muri gereza. Ariko ndizera ko kuba tugusabye imbabazi, nibura bigushimisha gahoro mu gihe utangiye ubuzima bushya”.

Hari hashize imyaka itandatu, hatanzwe ubuhamya ko Saldana nta ruhare yagize muri icyo cyaha nk’uko byavuzwe na Gascón.

Icyatumye Saldana akererwa gufungurwa na nyuma y’ubwo buhamya, bw’uko nta ruhare yagize muri icyo cyaha, byatewe n’uko uwabwakiriye atabukoresheje uko biteganywa n’amategeko, kugira ngo arekurwe.

Saldana ari kumwe n’umushinjacyaha Gascón, yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba afunguwe.

Yagize ati "Ni urugamba, buri munsi kubyuka nzi neza ko nta cyaha nakoze, ariko nkaba mfunzwe muri gereza, nsaba ubufasha. Mfite ibyishimo bikomeye byo kuba uyu munsi ugeze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka