Yapfuye asize amayero ibihumbi 800 kandi yari atunzwe no gusabiriza

Eisha, umukecuru w’i Djeddah ho mu burengerazuba bwa Arabie Saoudite, yapfuye asize ubukire bugaragara nyamara akiriho yarahoraga asabiriza.

Eisha wapfuye afite imyaka 100, ariko ½ cy’iyo myaka (imyaka 50) yakimaze abyukira ku kazi ko gutegera amaboko abahisi n’abagenzi, muri karitsiye (quartier) ya Al-Balad.

Abaturanyi be bose bari bamuzi bababajwe no kubona imodoka iza gutwara umurambo we nyuma y’uko yari yapfiriye mu bwogero bw’iwe.

Na none ariko, aba baturanyi batangaye cyane babwiwe ko Eisha yasize umutungo utimukanwa ubarirwa muri miliyoni eshatu ndetse n’imitako (bijoux) hamwe na zahabu bifite agaciro ka miliyoni y’amasawudiye. Ibi byose ngo bibariwe mu mayero, ni ibihumbi 800.

Ahmed Al-Saeedi wo mu muryango wa Eisha, avuga ko mama we, mushiki we hamwe na Eisha bose basabirizaga, kandi ngo abantu bari barabamenyereye ku buryo babahaga. Aba babiri baje gupfa, Eisha arasigara kandi akomeza gusabiriza.

Ahmed, n’akababaro kenshi nyuma yo gushyingura uyu mukecuru yagize ati “yari umukecuru utabona, utagira n’umuryango.”

Ahmed kandi yari umwe mu bantu bakeya bari bazi imitungo y’uyu mukecuru. Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko ngo yagerageje kenshi kumubuza gukomeza gusabiriza, hanyuma akanga avuga ko ngo « yiteguraga ibihe bikomeye».

Mu myaka 15 ishize, Eisha yari yarahaye Ahmed zahabu ze, amusaba kuzibika kuzageza igihe aziyemereza kuzigurisha. Hagati aho kandi, ngo agaciro k’izi zahabu kikubye kane. Ikindi, ngo Eisha yari afite amazu ane yari acumbikiyemo abantu, kandi ngo yari ababaniye neza.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uko nukutanyurwa

jimmy yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka