Yanditse kuri Facebook ko ari single, uwo babanaga aramwica

Umwongereza witwa Wayne Forrester w’imyaka 34 yakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwo mu Bwongereza azira ko yishe uwari umugore we amaze kumenya ko yanditse kuri Facebook ko ari ingaragu ishaka inshuti (single).

Emma Forrester wahoze ari umugore wa Waybe yanditse kuri facebook ko ari single maze uwari umugabo we abimenye amutera ibyuma kugeza ashizemo umwuka. Emma na Wayne bari bamaranye imyaka 15 babana, barabyaranye abana babiri.

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka Wayne Forrester yasanze Emma mu nzu, amutera ibyuma mu ijosi anamukata umusatsi kugeza ashizemo umwuka. Uyu mugabo gito ngo yakoze ayo mabi mu ijoro, abaturanyi bakangurwa n’urusaku, ariko bageze ku muryango w’inzu basanga Wayne yamaze kwica umugore we arangije yicara mu busitani bw’imbere y’inzu.

Uyu mugabo wemeye icyaha imbere y’urukiko yavuze ko yaketse ko umugore we asigaye acuditse n’abandi bakorana mu kazi akananirwa kubyakira kuko ngo yamukundaga cyane.

Umunsi umwe mbere y’uko Wayne akora aya mahano ngo yatelefonnye ababyeyi be, ababwira ko yababajwe cyane n’uko Emma yanditse kuri facebook ko ari wenyine kandi ashaka inshuti.

Imbere y’urukiko, uyu mugabo ati “Ibyo nakoze ni icyaha gikomeye nanjye cyanteye igikomere. Nabitewe no gukunda Emma cyane ku buryo ibyo yakoze byananiye kubyakira.”

Murumuna wa Emma witwa Liza Rothery yavuze ko we n’ababyeyi be bababajwe cyane n’urupfu umuvandimwe we yishwe, ati “Nta nka Emma yari yaciye amabere ku buryo byari gutuma yicwa nabi kandi azira ubusa.”

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka