Yananiwe kujya mu bukwe bwe ahagararirwa n’umuvandimwe we

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Sierra Leone witwa Mohamed Buya Turay, yoherejwe mu ikipe nshya yitwa Malmö FF yo muri Suwede, mbere gato y’ubukwe bwe, bituma ananirwa kubuzamo, yohereza umuvandimwe we kumusimbura muri ibyo birori.

Yabuze uko yitabira ubukwe bwe arahagararirwa
Yabuze uko yitabira ubukwe bwe arahagararirwa

Ibinyamakuru byinshi byo mu Burayi byanditse ko, iyo kipe y’umupira w’amaguru yo muri Suwede yashatse ko uwo rutahizamu w’Umunya-Sierra Leone, yihutira gusanga bagenzi be muri iyo kipe nshya yari yoherejwemo, kuko hari imyitozo yari iteganyijwe mu rwego rwo kwitegura umukino ikipe yari kwitabira.

Akimara guhamagarwa mu ikipe ye nshya byihutirwa, aho gusubika ubukwe ku munota wa nyuma, cyangwa se gusaba iyo Kipe kumutegereza umunsi umwe cyangwa ibiri, Mohamed Buya Turay yahisemo gusaba umuvandimwe we kujya kumusimbura, akamuhagararira mu bukwe bwe.

Gusa, mbere yo kujya muri Suwede Mohamed n’umukunzi we bifotoje amafoto nk’ayo bari kwifotoza mu bukwe bwabo, ariko bifotoza ubukwe butaraba, nk’uko Mohamed ubwe yabyemeje.

Bamwe bateraga urwenya bibaza niba muri za ndahiro abasezerana bavuga ngo ‘Kugeza urupfu rudutandukanyije’, Mohamed Buya Turay we yagombaga kuvuga ati “Yego ndabyemeye…keretse ikipe yanjye iramutse inkeneye”.

Hari kandi abahise bibaza uko ibyo mu kwezi kwa buki bizagenda!

Aganira n’Ikinyamakuru cyo muri Suwede cyitwa ‘Aftonbladet’ nk’uko byatangajwe na ‘Yahoo Sports’, Mohamed Buya Turay yagize ati “Twasezeranye ku itariki 21 Nyakanga 2022 muri Sierra Leone, gusa sinari mpari, kuko Malmö yansabye kuza hano mbere. Ubwo rero twifotoje mbere amafoto twari kwifotoza mu bukwe".

Ati "Urebye wagira ngo nari mpari mu bukwe, ariko mu by’ukuri sinari mpari. Byabaye ngombwa ko mukuru wanjye ampagararira mu bukwe”.

Ikinyamakuru Aftonbladet cyifurije Mohamed Buya Turay ko yazagira amahirwe, mu gihe we n’umugore we bazaba bagiye mu rugendo rw’ukwezi kwa buki, ntibizahurirane n’amarushanwa (tournoi), kuko noneho yahita abura icyo afata n’icyo areka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe".Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.

kamana yanditse ku itariki ya: 9-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka