Yambaye ubusa ku kibuga cy’indege yanga ko bamusaka

Umugabo witwa John Brennan afungiwe ku kibuga cy’indege cya Portland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azira gukuramo imyambaro akiyambika ukuri avuga ko abashinzwe gusaka barimo kumwigirizaho nkana bamusaka ku buryo budasanzwe. Uyu mugabo yahise abwira polisi ko yumvaga barimo kumutoteza muri iryo saka.

Polisi yahise imuta muri yombi kubera icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame n’imyitwarire mibi. Mu bisobanuro yahaye polisi, Bennan yavuze ko ari umukiliya ukora ingendo ku buryo buhoraha none akaba yahisemo kwambara ukuri agira ngo yigaragambye yanga imyitwarire y’abashinzwe umutekano avuga ko bashyiramo agakabyo mu gihe basaka abantu.

Uyu mugabo werekezaga i San Jose muri Leta ya Californie agendanye na kompanyi y’indege ya Alaska Airlines yahise asiba urwo rugendo kuko indege yahise umusiga kubera izo mpamvu.

Brennan si yari uwa mbere wijujitiye imikabirize y’abashunzwe umutekano ku bibuga by’indege basaka bakarenza igipimo kuko n’abandi bagenzi bamaze iminsi bijujutira iyo mikorere y’aba bakozi bashinzwe isaka ku bibuga by’indege muri Amerika.

Mu cyumweru gishize umugore yari yakoze nk’ibi bya Brennan akuramo imyambaro yose arabunuza ku kibuga cy’indege cya Denver. Uyu we cyakora ngo bari bamufashe arimo kunywera itabi hafi y’aho indege zigwa noneho ahitamo kwigaragambya yambara ubusa kuko ibyo inzego z’umutekano zamukoreraga yabonaga bikabije.

Uyu mugore ariko yaje kwisobanura avuga ko yari yabaye nk’uwataye umutwe bituma inzego z’ubutabera zitamukurikirana.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo ni umuginga

yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

ABA BANTU NGIRANGO BABA BASAZE. UMUNTU W’UMUGABO ARIHANDAGAZA AKAMBARA UBUSA NGO ARIGARAGAMBYA? BIRASHEKEJE CYANE.

JOE PRINCE yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka