Yambara agapfukamunwa gakoze muri Zahabu ko kumurinda Coronavirus

Umugabo w’Umuhinde aravugwaho kuba yarishyuye ibihumbi 289 by’Amafaranga akoreshwa mu Buhinde (289,000 rupees) ni ukuvuga asaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 650 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamukorere agapfukamunwa gakoze muri zahabu ko kwikingira icyorezo cya COVID-19.

Umunyemari Shankar Kurhade yambara agapfukamunwa gakoze muri zahabu (Ifoto: AFP)
Umunyemari Shankar Kurhade yambara agapfukamunwa gakoze muri zahabu (Ifoto: AFP)

Abahawe icyo kiraka mu minsi umunani bari barangije gukora ako gapfukamunwa kadasanzwe kandi gateye amabengeza, nk’uko uwo mugabo witwa Shankar Kurhade wo mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Pune mu Buhinde abisobanura.

Yagize ati “Aka gapfukamunwa ntikaremereye, gapima amagarama 60 kandi gakoze mu buryo katambuza guhumeka.”

Ati “Nkambara nirinda Coronavirus, sinzi niba kazandida, ariko nkurikiza n’andi mabwiriza.”

Iyi nkuru yanditswe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) iravuga ko uwo mugabo w’imyaka 49 y’amavuko ngo akunda kugaragara kenshi yambaye imitako ikoze muri zahabu haba ku ntoki, mu ijosi no ku maboko, yose hamwe ipima ikilo.

Uwo mugabo usanzwe afite ikompanyi yubaka aho inganda zikorera (industrial sheds) avuga ko igitekerezo cyo gukoresha agapfukamunwa gakoze muri zahabu yakigize nyuma yo kubona mu itangazamakuru undi muntu wari wakoresheje agakoze muri ‘silver’ ifite agaciro kari munsi y’aka zahabu.

Ati “Iyo ndi mu nzira ngenda, abantu barantangarira, bamwe bakansaba ko twifotozanya.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhhhh biratcngaje cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka