Yamaze imyaka 20 akoresha grenade nk’inyundo

Umukecuru w’imyaka 90 wo mu Bushinwa yamaze imyaka 20 akoresha grenade mu mwanya w’inyundo ayihondesha ibintu bikomeye birimo n’ibyuma , kuko atari azi ko ari yo, agira amahirwe ntiyamuturikana muri icyo gihe cyose.

Yagize amahirwe yo kudaturikanwa na grenade yakoreshaga nk'inyundo mu myaka 20 yose
Yagize amahirwe yo kudaturikanwa na grenade yakoreshaga nk’inyundo mu myaka 20 yose

Uwo mukecuru wiswe Qin, yabwiye itangazamakuru ryo mu Bushinwa ko ubwo yarimo akora mu murima we ahitwa i Xiangyang, mu Ntara ya Hubei, ari bwo yabonye icyo gikoresho kidasanzwe, gifite ku mutwe h’icyuma n’agahini gato k’igiti, maze yibwira ko ari inyundo akijyana mu rugo akajya ayikoresha ahonda ibintu bikomeye harimo n’imisumari.

Tariki 23 Kamena 2024, nibwo itsinda ry’abagabo bashinzwe gusenya inzu zishaje, baje mu rugo rw’uwo mukecuru babona iyo grenade, aba aribwo amenya ko inshuro zose yayikoresheje yabaga ashyira ubuzima bwe mu kaga nubwo atari abizi. Ndetse polisi ivuga ko igice cyo kuri iyo grenade gikozwe mu giti, cyari cyaramaze koroha kubera kumara imyaka myinshi ikoreshwa nk’inyundo, mu gihe igice gikozwe mu cyuma na cyo cyari cyaramaze kuzamo ibintu bisa n’ibihanga.

Muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, uwo mukecuru yumvikana agira ati “Narayikoreshaga mponda urusenda rutukura, kumena imbuto zikomera ndetse no mu gutera imisumari”.

Abo bashinzwe gusenya inzu zishaje bamenyesheje ubuyobozi iby’iyo grenade, maze polisi yo kuri sitasiyo ya Huangbao, ihita yohereza itsinda ryihariye ribishinzwe ryemeza ko koko ari grenade yo mu bwoko bwa ‘Chinese Type 67’ yashoboye kwihanganira ibintu byose uwo mukecuru yayihondeshaga muri iyo myaka 20 yose.

Bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Weibo bavugaga ko ishobora kuba ari grenade yagenewe imyitozo, ikaba itajya iturika, ariko Polisi yemeje ko ari grenade iturika kandi yica, ndetse irayituritsa ku buryo bukwiye kugira ngo itazagira uwo ikomeretsa. Polisi kandi yemeje ko Qin yabaye umunyamahirwe udasanzwe kuba iyo grenade itaramuturikanye.

Hari uwanditse ku rubuga rwa Weibo agira ati “Mu bigaragara, na grenade zigira amahame yo kuba zitagomba guturikana abakecuru bafite imitima myiza y’ubugwaneza”.

Undi yanditse ati, “biratangaje ukuntu mukecuru Qin yakoresheje iyo grenade nk’inyundo mu myaka 20 yose, ntiyegere apfundura agafuniko kayo kubera amatsiko”.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko iyo grenade yari yarangiritse bikomeye ku buryo bimwe mu bice by’imbere byari byaratangiye kugaragara, ariko ku bw’amahirwe ye ntiyigera acokoza ngo agire ibyo akurura kuko ingaruka zari kuba mbi kugera no ku rupfu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka