Yamaranye ikaramu y’igiti mu mutwe imyaka myishi

Umudage w’imyaka 24 wahoraga ataka umutwe, aherutse gutungura abaganga bo mu gihugu cy’Ubudage bamukuye mu mutwe ikaramu y’igiti (crayon) ipima cm 7.

Uyu Mudage utatangajwe izina, ngo uretse gutaka umutwe, yari afite n’ikibazo cy’uko ijisho rye ry’iburyo ritabonaga neza, ndetse agakunda no kuva imyuna.

Yaje kujya kwivuriza ku ivuriro rya Kaminuza ya Aachen maze abaganga baho bamupimye babona mu mutwe we hagaragaramo ikintu kirekire kitari mu bisanzwe bigize umubiri w’umuntu.

Nyuma yo kumubaga bagasanga ari ikaramu y’igiti yari iri mu mutwe yamuteraga ibi bibazo byose, uyu murwayi yorohewe vuba ku buryo ubu yanatashye; nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Telegraph.

Bamubajije uko byagenze kugira ngo iyi karamu imujye mu mutwe, uyu wari umaze igihe arwaye ngo yasubije avuga ko icyo yibuka ari uko mu myaka 15 ishize yari ku ishuri maze akagwa, ni uko akava amaraso mu mazuru.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka