Yakoze ikanzu mu dukingirizo 700

Nkuko ku itariki ya 1 ukuboza wari umunsi wo kwirinda SIDA, umunyeshuri wo muri imwe mu makaminuza yo muri Vietnam, Nguyen Minh Tuan, yakoze ikanzu yifashishije udukingirizo 700 mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda SIDA.

Uyu munyeshuri ngo ubusanzwe wiga ibijyanye no gutunganya ibintu bitandukanye bikagaragara neza (graphic design), ngo ibi yabikoze ubwo yiteguraga kwandika igitabo cye kirangiza amashuri nuko ahitamo gukora iyi kanzu.

Nk’uko urubuga rwa interinet Vietnamnet rwabyanditse, ngo iyi kanzu yahawe izina rya "Condom Glow Fashion". Nguyen Minh Tuan wakoze iyi kanzu yiga muri kaminuza ya Beaux Arts industriels à Ho Chi Minh mu , akaba yarashatse ko abantu bumva akamaro k’agakingirizo mu kurinda ubuzima bw’umuntu.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka