Yakatiwe gufungwa imyaka 6060 azira ubwicanyi

Urukiko rwo mu gihugu cya Guatemala rwemeje igihano kidasanzwe cyo gufunga uwitwa Pedro Pimentel imyaka 6060 azira kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bukomeye bwakorewe imbaga y’abaturage mu mwaka wa 1982.

Urubanza rwasomwe tariki 12/03/2012 rwahamije Pedro Pimentel ufite imyaka 55 icyaha cyo guhotora no kwica abaturage basaga 201 mu mvururu zabaye muri Guatemala mu mwaka wa 1982. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 30 kuri buri muntu mubo yicishije, rwongeraho n’ikindi gifungo cy’imyaka 30 kubera ibyo byaha by’ubunyamaswa muri rusange.

Iby’iki gihano kidasanzwe ariko gishobora kuzatera urujijo kuko amategeko asanzwe ya Guatemala ateganya ko nta muntu ukwiye gufungwa igihe kirenze imyaka 50.

Mu mwaka wa 1982, Pedro Pimentel wari umusirikare yishe kandi atanga amabwiriza yo kwica abaturage 201, hanyuma babajugunya mu mwobo wa metero 15.

Pedro Pimentel abaye umusirikari wa gatanu ukatiwe iki gihano. Muri urwo rukiko haracyaburanishwa urundi rubanza rw’uwitwa Montt ufite imyaka 85 ushinjwa kwicisha abaturage 1,700.

Hatari Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka