Yagiye kwiba ishusho ya Malayika Mikayire inkota iriho iramukomeretsa

Mu gihugu cya Mexique umugabo witwa Carlos Alonso, utuye mu mujyi wa Monterrey, yajyanywe mu bitaro na Polisi nyuma yo gukomeretswa n’inkota iri ku ishusho ya Malayika Mikayire, ubwo yageragezaga gushaka kwiba iyi shusho.

Ikinyamakuru aleteia.org dukesha iyi nkuru, kivuga ko Carlos Alonso w’imyaka 32 yagerageje kujya kwiba iyi shusho nk’uko yari abimaranye iminsi.

Alonso yari amaze igihe afite umugambi wo kwiba ishusho ya Malayika Mikayire, iri muri kiliziya ya Paruwasi Cristo Rey, iherereye mu majyepfo y’umujyi wa Monterrey.

Abantu batuye hafi y’iyi paruwasi bamubonye asohoka mu idirishya rya Kiliziya avirirana amaraso mesnhi, bamugezeho basanga inkota y’iyi shusho yamukase mu ijosi ubwo yageragezaga kuyiterura ngo ayijyane.

Icyakora ngo hari abandi bavuze ko ashobora kuba yatemwe n’ikirahuri cy’idirishya, ubwo yageragezaga gusohokana muri iyo Kiriziya afite iyo shusho.

Ibi bikimara kuba, Carlos Alonso wari wuzuriranye amaraso yagiriwe inama yo kujya kwa muganga arabyanga. Polisi yo muri uyu mujyi ikimara kuhagera, yamujyanye kwa muganga ku gahato, ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kaminuza biherereye muri uyu mujyi wa Monterrey.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu uvuze ngo yagiye kwiba mu nzu y’Imana,nshaka kumwibutsa ko muri 1994,Padri yitegereje kliziya ati:ibi ni ibitafari,nìmubisenye tuzubaka ibind,hagwamo abarenga 2000. Ubwo se ari wowe na Padri uzi iby’Imana kurusha uwundi ni nde?

masabo yanditse ku itariki ya: 17-02-2023  →  Musubize

Nicyo cyabashobora!ubundi bafite bakura amaboko mumifuka,bakareka kwifuza gutungwa n’imitsi y’abandi?

ndungutse yanditse ku itariki ya: 23-01-2023  →  Musubize

mbega ukuntu bibabaje kujya kwiba munzu yi MANA,uwo mugabo yakoze amahano pe.

NSENGIMANA TOVIEN yanditse ku itariki ya: 21-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka