Yagiye kwa muganga azi ko ari umugabo ariko muganga amubwira ko ari umugore

Umugabo w’Umunyamerika wubatse yatunguwe no kumva ubuzima bwamuhindukanye ubwo yajyaga kwa muganga bakambubwira ko ari umugore mu gihe yari azi ko ari umugabo kuva mu bwana bwe.

Steve Crecelius, umaze imyaka 25 ashatse ndetse akaba anafite abana batandatu byamubayeho yagiye kwa muganga ashaka guca mu cyuma mu bitaro bya Denver muri Leta ya Colorado kuko yumvaga hari ibitagenda neza mu mpyiko ze. Iki gikorwa ngo cyahise gihindura ubuzima bwe bwose.

Uyu mugabo ngo yavukanye ibitsina bibiri ariko we akaba atari abizi. Bagira bati « Nubwo Steve yari afite ibiranga umugabo byose bishobora kugaragarira inyuma, yaranafite imyanya myibarukiro y’abagore» ; nk’uko byatangajwe n’ urubuga rwa internet www.7sur7.be

Uyu mugabogore ngo yemeza ko yahoraga yiyumvamo imbamutima (sentiments) zidasanzwe. Ngo yibuka ko mu buto bwe yakundanga kwisiga nk’abakobwa ndetse akanambara kigore rwihishwa.

Kuri ubu Steve yamaze kwiyakira kugeza n’ubwo ahindura izina aho kwita Steve akitwa Stevie mu gihe ari n’umupapa w’umuryango. Nubwo bakibana, Debbie Creceline, umugore we, agira ati « Aracyari wawundi ».

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nagirango mbabaze nkabaganga umuntu arwaye ibiheri byinshi mu maso uruhande rumwe byariza wamurangira uwuhe muti?murakoze nkeneye igisubizo byihuse.

nene yanditse ku itariki ya: 4-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka