Yagiye gusura umukunzi we apfirayo

Umusore w’imyaka 21 yaretse kujya mu ishuri ajya gusura umukunzi we, maze apfirayo bitunguranye, mu gihe ababyeyi be bari bazi ko ari mu kigo aho yigaga.

Ababyeyi bakutse umutima nyuma yo kumva urupfu rutunguranye rw’umwana wabo Emmanuel Kayuni w’imyaka 21 y’amavuko, wavuye aho yigaga hitwa Mansa akajya gusura umukunzi we ahitwa Ndola, mu gace ka Northrise muri Zambia, aho yahise apfira bitunguranye, bivugwa ko yari yahoze ataka ibibazo by’umutima nubwo yari ari mu rukundo rukomeye n’umukunzi we w’umukobwa w’imyaka 20.

Umuryango watunguwe n’urupfu rw’umwana wabo wari ukiri muto, wapfuye aguye mu nzu y’umukunzi we, aho ngo yaguye imbere y’umuryango wayo, nubwo ababyeyi bibwiraga ko ari ku ishuri aho yigaga abamo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi muri ako gace, witwa Mweemba, aho yemeje ko urwo rupfu rwabaye ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.

Mweemba yagize ati “Amakuru akimenyekana, yahise agezwa kuri se wa nyakwigendera, witwa John Kayuni, kuko byabaye mu gitondo hagati saa tatu na saa yine. Ukuri ni uko, Nyakwigendera yigaga ku ishuri rya Mansa guhera muri Mutarama 2023, gusa yaje guta ishuri yisangira umukunzi we witwa Princess Mwaba ufite imyaka 20 y’amavuko" .

Yavuze ko uwo musore yavuye ku ishuri akabihisha ababyeyi, bo bagakomeza kwizera ko ari mu kigo cy’ishuri yigaga abamo. Mweemba yakomeje ati "Tariki 21 Werurwe 2023, nyakwigendera n’umukunzi we, bagiye kurara mu nzu ziraramo abashyitsi, aho Northrise, bayiraramo ijoro rimwe, akaba yaratakaga ko afite ibibazo by’umutima, mu gitondo, abo bombi, basubiye mu nzu yabo babagamo aho i Northrise, nyuma bibaye nka saa cyenda za mu gitondo nyakwigendera asiga umukunzi we, ajya kugura intoryi mu isoko”.

Nyuma y’isaha imwe, ubwo nyakwigendera yari agarutse mu rugo, ntibyamukundiye kwinjira mu nzu, kuko yahise agwa aho ku muryango, bamwihutana kwa muganga ku bitaro bya Kaminuza bya Ndola, aho byahise byemezwa n’abaganga ko yapfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

oooooh, twihanganishije umuryango we kandi imana ibakire mumahoro, Kigali TODAY turabakunda cyane hano mu ishuri ry’indimi ry’i GATOVU

Nsengimana Donatien yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Mwaba yihangane

Iragena didier yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Ese princes mwaba yabyifashe mo ate umukunziwe amaze gupfa.

Iragena didier yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka