Yafunzwe azira kwegera isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II

Ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, mu masaha y’ijoro, nibwo Polisi yo mu Mujyi wa London yafashe umugabo imufatiye kuba yari yegereye isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II, aho wari uruhukiye muri ‘Westminster Hall’ kugeza ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, ubwo uba ugiye gutabarizwa.

Ibinyamakuru bimwe by’aho mu Bwongereza byatangaje ko uwo mugabo wahise atabwa muri yombi na Polisi, uretse kwegera iyo sanduku irimo Umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II, ngo yashoboye no kuyikoraho.

Umurongo w’abashaka kureba isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi, wari muremure cyane. Uwo mugabo wafashwe na Polisi ngo yasohotse mu murongo w’abantu barimo basezera Umwamikazi, atera intambwe nkeya ajya gukora ku isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi, Polisi ihita imufata.

Polisi y’aho i London yatangaje ko "ahagana saa yine z’ijoro, ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri, nibwo Polisi yafashe umugabo wari muri ‘Westminster Hall’ kubera ko yarogoye igikorwa cyari kirimo kuba".

Umuvugizi w’ubwami mu Bwongereza we yagize ati, " Umuntu umwe yasohotse mu murongo w’abari bategereje, agenda agana ahari isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi”.

Nyuma y’uko Polisi imaze gufata uwo mugabo wari uteje ikibazo, umurongo w’abantu ibihumbi baje gusezera Umwamikazi Elizabeth II, wongeye urasubirana, abantu bakomeza gusezera, bakaba bari bemerewe gukomeza gusezera kugeza kuri uyu wa Mbere saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30) za mu gitondo ku isaha y’aho mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka