Yaciye umukobwa we umutwe amuziza kuvugana n’abagabo
Abapolisi bari ku izamu ahitwa Rajasthan mu majyaruguru y’Ubuhinde batunguwe no kubona umugabo wari ufite umutwe w’umuntu mu ntoki ngo aje kwirega ko yaciye umukobwa we umutwe amuhora ibyo yise imyitwarire mibi.
Amakuru atangazwa na polisi y’Ubuhinde aravuga ko uyu mugabo ngo yabanje kuzengurukana umutwe w’umukobwa we mu mudugudu atuyemo, avuga ko amuhoye kwiyandarika mu bagabo nk’uko Umesh Ojha ukuriye polisi muri ako gace yabitangaje.
Nyakwigendera Manju Kunwar wari ufite imyaka 20 yari amaze imyaka ibiri iwabo, aho yari yarahukaniye amaze gutandukana n’umugabo we.
Ise umubyara yamwivuganye ubwo nyina yari yagiye mu murima, avuga ko amuhora kwitwara nabi mu bandi bagabo n’ubwo abaturanyi bemeza ko nta myitwarire idasanzwe yamugaragayeho kuva kakwahukana, ngo n’abagabo bamubonanye nawe babaga bavugana bisanzwe kandi inshuro nke.
Nyina wa nyakwigendera yahungabanyijwe n’urupfu rw’umukobwa we ku buryo yananiwe kuvuga. N’ubwo igihugu cy’Ubuhinde cyiri mu bitera imbere cyane, kiracyarangwamo imyitwarire n’imico gakondo ibangamiye cyane uburenganzira bw’abagore n’abakobwa mu duce tumwe na tumwe.
Icyi gihugu nyamara cyiyobowe n’umugore, wungirijwe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko w’umugore, ndetse hakabamo n’abagore benshi mu myanya yo hejuru mu nganda n’ibigo byinshi bikomeye.
Ubuhinde burimo kandi abagore benshi bize bakajijuka, ariko ibibera mu byaro by’icyo gihugu bigaragaza ko imyumvire ya bamwe mu baturage ikiri hasi cyane, mu gihugu gitera imbere cyane.
Mu kwezi gushize ibiro ntaramakuru Reuters byakoresheje ikusanyamakuru ku bihugu 19 bikize ku isi, aho benshi bemeje ko Ubuhinde ariho hantu habi ha mbere ku isi bakibangamiye uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|