Yabwiwe ko adafite igihe kinini cyo kubaho, ategura ubukwe mu masaha 12

Umugore utuye ahitwa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatunguwe no gukora ubukwe bwo mu nzozi ze, mu gihe yari mu bitaro aho arimo avurirwa indwara ya kanseri.

Norina na Ray Navarro bari bamaze imyaka itanu babana ariko batarasezeranye, kuko bakomezaga bimura itariki y’ubukwe kubera ko umugore (Norina), yari yarafashwe n’indwara ya kanseri.

Abaganga babwiye uwo muryango ko Norina asigaje igihe gito cyo kubaho, byatumye umukunzi we, Ray ahita ategura ubukwe bwabo ku buryo bwihuse.

Norina Navarro yasezeranye n’umukunzi we n’ubwo aho bateganyaga kuzasezeranira atari ho basezeraniye, kubera indwara ya kanseri yamenyekanye ko ayirwaye mu myaka itatu ishize.

Norina na Ray bateguraga kuzakora ubukwe bwiza bifuza mu gihe Norina azaba yakize iyo kanseri, ariko uko babitegenyaga si ko byagenze, kuko indwara yakomeje kwiyongera.

Norina yagize ati “Sinshaka kumva iby’imibare (statistics). Ndatangaza ko ndi igitangaza cyaturutse ku Mana kandi nzakomeza kuba igitangaza”.

Ubukwe bwabo ngo bwari kuba kuri 29 Ugushyingo 2022, bakomeza kubimura kubera indwara, ariko Norina Navarro agiye mu bitaro byakira indembe, abaganga batangira kugira impungenge, babwira Ray Navarro ko basezerana vuba bishoboka.

Mu gihe cy’amasaha 12, Ray Navarro afatanyije n’abakozi b’ibitaro bya ‘Houston’s Memorial Hermann’ aho Norina Navarro yari arwariye, bazanye abategura indabo, umufotozi, abatumirwa, ndetse n’abo mu muryango bagomba gutaha ubwo bukwe.

Norina yagize ati “Ibintu byose birahari, abantu bahuye kugira ngo bakore ku buryo ngira ubukwe bwiza bushoboka, ntabwo bwari kuba bwiza birenze gutya.”

Aho mu bitaro, Ray na Norina Navarro babaye umugabo n’umugore babwirana ibyo basezeranye bigaragara ko bifite agaciro kuruta amagambo gusa.

Norina ati “Amasezerano ubwayo, uburyo yayavuzemo n’uko twiyumvaga ubwabyo tuvuga ibyo bintu, kandi tubihamya rwose, birashimishije”.

Ray Navarro yagize ati “Nashakaga ko abantu bose bamenya ko namukunze”.

Norina Navarro ati “Yego rwose, ndatekereza ko ubu, abantu bose bamenye ko unkunda mukunzi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka