Yabuze iherena ryo ku zuru riboneka mu gihaha cye nyuma y’imyaka itanu

Umugabo witwa Joey Lykins w’imyaka 35 y’amavuko, yatangajwe no kumenya ko iherena yabuze ubwo yari aryamye nijoro mu myaka itanu ishize, ryabonetse muri kimwe mu bihaha bye.

Mu byumweru bikeya bishize nibwo Joey Lykins, wo mu Mujyi wa Cincinnati, yakangutse hagati mu ijoro akorora cyane bidacika, akibaza ko hari ikintu cyafunze inzira yo guhumeka kuko atari arimo gushobora guhumeka neza, atangira gukeka ko yarwaye umusonga cyangwa se ikindi kibazo cyibasira inzira y’ubuhumekero.

Lykins ngo yagiye kwa muganga kugira ngo bapime barebe ikintu kimubuza guhumeka neza, nyuma bamunyuza mu cyuma (X-ray), kigaragaza ikintu kidasanzwe mu gihaha cye cy’ibumoso.

Nyuma yo kubona ifoto yagaragajwe n’icyo cyuma, abwiwe ko hari iherena riri mu gihaha cye, yibutse ko hashize imyaka itanu aribuze.

Yagize ati “Muganga yarinjiye, anyereka ifoto yagaragajwe n’icyuma cya X-ray, maze arambaza ati iki urabona ukizi? Nkajya mureba nkabona arankinisha, nabonaga icyo anyereka, ariko sintekereze ko cyaba ari icyo nzi.”

Uko byagenze rero, ngo igitondo kimwe mu myaka itanu ishize, Joey Lykins yarabyutse asanga nta herena rye ryo ku zuru yambaye, n’ubwo yari arimaranye imyaka ine yose, nyuma ararishaka hose araribura, yibwira ko ashobora kuba yarimize ku bw’impanuka nijoro asinziriye, gusa ngo ntiyigeze atekereza ko ryaba ryarazamukiye mu zuru rye ngo rigere mu bihaha, nyuma aza gusanga ariko byagenze.

Joey Lykins ubundi wambara amaherena 12, ku bice bitandukanye by’umubiri we, yagize ati “Sinzi niba hari icyo ryaba ryarangije, ariko barikuranyemo n’umubiri usa uwashishutse ku nkovu”.

Nyuma yo kubona ko ari iherena ryari mu bihaha, abaganga bahise bategura uko bamukorera ibyitwa ‘bronchoscopy’ barikuramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imbwa gusa iyo bakireka kikinanura

matsiko yanditse ku itariki ya: 24-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka