Yabonye umugore we bwa mbere mu maso ku munsi w’ubukwe birangira amubenze

Mu gihugu cya Arabie saoudite, umugabo yasenze umugeni ku munsi w’ubukwe bwabo kubera ko ari bwo bwa mbere yari amubonye mu maso ubwo bari bagiye kwifotoza.

Nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cyo muri iki gihugu, Okaza, ngo uyu mugabo akimara kubona bwa mbere isura y’umugore we, yaramubwiye ati « Ntabwo ari wowe mukobwa nifuza kubana na we. Ntabwo usa n’uwo natekerezaga kuzabana na we.
Unyihanganire rwose, ariko ndagusenze».

Uyu mugore ngo ntiyabashije kwihanganira aya magambo, ahubwo yahise arira, imbere y’imiryango n’inshuti bari babatahiye ubukwe.

Iyi nkuru ngo yahise itanganzwa ku mbuga nkoranyambaga. Abantu benshi banenze uyu mugabo bavuga ko n’ubwo wenda uyu mugore atari afite isura nziza ashobora kuba yari afite umutima mwiza.

Ariko na none uwanditse iyi nkuru asoza agira ati « ese wowe wakwemera kubana n’umugore ubona ntugire ibyiyumviro mu mubiri?»

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo mukobwaniyihangane nonese yari umusiramu

Rukndo jean lambert yanditse ku itariki ya: 27-11-2014  →  Musubize

Uyu Mwana W’umukobwa Niyihangane,mbese Ubundi Nukubera Iki Bashyingiranywe Ataramubona? Aho Nihe Bagifite Umuco Wakera?

Mushimiyimana yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka