Yaboneye umugabo ku irimbi, mu bukwe batwarwa n’imodoka itwara abapfuye
Muri Brazil, umugore yamaze imyaka ibiri (2) ahora yitabira ibikorwa byo gushyingura abapfuye, ariko akabikora agamije kugira ngo azahakure umugabo, kuko hari uwo yari yarahabonye uhagarariye iryo rimbi, aramukunda, yigira inama yo kuzajya ahaza kenshi kugira ngo arebe ko yazamukunda na we, birangira bakundanye ndetse bakora ubukwe aho batwawe mu modoka itwara abapfuye.

Nubwo aho muri Brazil gushyingura abapfuye ari ibikorwa bihuza abantu benshi mu rwego rwo gutabarana, kuri uwo mugore, byabaye inzira yo gushaka uko yazabonana n’umuntu yabonye kuri iryo rimbi ndetse akamenya ko ari na we muyobozi waryo.
Bwa mbere, uwo mugore w’umunya-Brazil witwa Daniela Signor yitabiriye umuhango wo gushyingura umuturanyi we wari wapfuye mu 2023, nibwo yarabutswe umugabo yakunze cyane witwa Apollo Scariot, guhera ubwo yiyemeza kujya aza kuri iryo rimbi kenshi kugira ngo arebe ko urwo rukundo rwakwemera.
Daniela w’imyaka 33, aturuka mu gace ko muri Brazil kitwa Pinhalzinho, mu Majyepfo y’Umujyi wa Sao Paulo, aho mu baturage babarirwa 2,832 buri muntu wese aba azi mugenzi we, ku buryo iyo nzira Daniela yari ahisemo gukoresha yo kwitabira ibikorwa byinshi byo guherekeza abagiye gushyingurwa agamije ko Apollo uyobora irimbi yazamubona, yari inzira ifatwa nk’itanga amahirwe cyane kuri we, nubwo kuri bamwe idasanzwe.
Gusa ikibazo cyabanje kubaho, ni uko Apollo w’imyaka 31 nubwo ari umuyobozi w’iryo rimbi atabaga ahari iminsi yose, kandi n’igihe yabaga ahari akaba ahugiye cyane mu gukurikirana akazi ke gusa.
Aganira n’Ikinyamakuru What’s The Jam, Daniela yagize ati “ Najyaga ntekereza ko nzajya njya guhobera abo mu muryango waje gushyingura uwabo kugira ngo nshobore kuba nabona Apollo. Gusa ikibazo ntabwo buri gihe yabaga ahari. We ntiyari azi ko mpora nza aho ku irimbi ngamije kumubona. Naje kubimubwira nyuma mu gihe twari twaratangiye kujya tuvugana. Mbimubwiye yahise ambaza uko byagenze kugira ngo ntabe yarambonye icyo gihe cyose, ariko aza gusanga yarabaga yitaye ku kazi ke cyane.
Nubwo byafashe igihe kitari gito, ariko Daniela abonye na Apollo nk’uko yabyifuzaga. Akimubona batangiye kujya bavugana by’abantu bakundana ndetse baza no kwiyemeza gusezerana bakabana nk’abashakanye guhera mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2025.
Ikinyamakuru Oddity Central cyatangaje ko icyatunguye abantu cyane ku munsi w’ubukwe, ndetse kikaboneka nk’ikidasanzwe, ari ukuntu abageni bahisemo kugenda mu modoka igenewe gutwara imirambo, kubera ko babonaga yari ijyanye neza neza n’inkuru yabo y’urukundo. Ariko byabaye ngombwa ko babisobanurira abatumirwa babo mu bukwe kuko abenshi bari batunguwe no kubona iyo modoka itwaye abageni nk’uko bivugwa na Daniela.
Yagize ati “Buri muntu mu bukwe yarikanze abonye iyo modoka twagenzemo, ariko mu magambo twavuze mu bukwe twabasobanuriye byose, kuko twababwiye inkuru y’urukundo rwacu yose. Nyuma yaho, abantu bahise bumva neza impamvu twaje mu modoka itwara imirambo”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|