Wari uzi ko miliyoni 3RWf zaguhesha inzu yo kubamo?

Uruganda rwitwa Strawtech rutangaza ko rugiye gukemura ikibazo cy’abantu baburaga inzu zo kubamo kuko rwatangiye kubaka inzu nto ziciriritse zimukanwa.

Iyi nzu yimukanwa yubatswe na Strawtech
Iyi nzu yimukanwa yubatswe na Strawtech

Uru ruganda rutangaza ko ababyifuza bubakirwa izo nzu zimukanwa mu gihe kitarenze amasaha ane bakishyura guhera ku mafaranga 3,187,500RWf.

Uru ruganda rwa Strawtech rusanzwe rukora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari mu bisigazwa by’umuceri bahuye no mu bisigazwa by’ingano.

Izo nzu zimukanwa ruzubakisha ibyo bikoresho. Kubaka metero kare imwe ni amadorali ya Amerika 250, abarirwa mu bihumbi 210RWf.

Inzu nto ishoboka baheraho bubakira umuntu ngo igomba kuba ingana na metero kare 15.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Strawtech, John Onimbo agira ati “Uzanye ayo mafaranga rwose tubasha kuguha inzu yose irimo ibyumba n’ubwiherero bwayo.”

Icyo basaba umuntu ni amafaranga, igishushanyo yifuza hamwe n’ikibanza ashaka guterekamo inzu ye.

Uwimutse azinga ibikuta n’igisenge biyigize, akabipakira mu modoka akayijyana aho ashaka.

Cyakora ngo umuntu ushatse kwimukana inzu ashobora kugira ibyo ahomba kuko mu kuyisenya hangirika irangi n’isima yasizwe igice cyo hasi gikandagirwaho.

Banubaka inzu zigerekeranye
Banubaka inzu zigerekeranye

Umwubatsi w’izi nzu, Twizeyimana Alain Yves avuga ko zifite ubushobozi bwo kuramba imyaka irenze 50.

Agira ati “Iyi nzu ishobora kuramba imyaka irenze 50 kuko izubatswe mu Budage nyuma y’intambara ya kabiri y’isi (1945) ziracyariho.”

Inzu za Strawtech zishobora kubakwa ari amagorofa cyangwa ari inzu isanzwe, biterwa nuko uwayisabye abyifuza.

Uruganda rwa Strawtech ruvuga ko 60% by’ibigize bene izo nzu bikomoka mu Rwanda. Ibikoresho bituruka hanze bikaba ari ibyuma, impapuro n’ibirahure bigize inzugi.

Abo Strawtech imaze kubakira kugeza ubu ngo ni abasirikare, ariko ngo biteguye kubakira n’abandi bose bifuza gutura aho batazamara igihe kinini, barimo impunzi.

Ibyo byatsi nibyo bakoramo ibikoresho bubakisha izo nzu zimukanwa
Ibyo byatsi nibyo bakoramo ibikoresho bubakisha izo nzu zimukanwa
Muri ibyo byatsi havamo itafari rimeze uko
Muri ibyo byatsi havamo itafari rimeze uko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

Muduhe phone contacts za Rwiyemezamirimo kugirango tubavugishe dushake ikibanza batwubakire.

Bosco yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Iki ni igisubizo pe! Jye mubansabire contact nzavugane nabo.

Felix yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ibi ni byiza kabisa .ahubwo mwaduhaye adresse z’aho?cyangwa numéro sa téléphone yaho?rwose kutumenyesha aya mahirwe ntimuturangire ahariho ntibidufasha.

Daniel yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ubukode bwari butumereye nabi Pe !
Kwigobdera inzu kuri ubu byari bigoye none habonetse izamake!

Mudufashe muduhe contact twababonaho

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Kubiryanye Maya mazu ya strawtech industry aya mazu yubakwa ahari ho hose cg c haraho ho zigenewe bikurikije igishushanyo cyimujyi wa kgli furthermore muduhe address zanyu kugira NGO tubashe gusobanukirwa murakoze

Hakizimana jean baptist kevin yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

ibi ni igisubizo cyabakene pe tugize amahirwe.ufite ikibanza cyawe she barayikubakira iba irimo umuriro namazi?

alias yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

none iyo ya 3 millions iba ifite inbyumba bingahe

Arnaud yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Muduhe nimemro twaba boneraho kuko ndaboba muje mugihe twari tubakeneye
Murakoze

Joe yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Iri terambere rije ari igisubizo cyabafite ubushobozi buke. Ariko nabazaga Niba iyo nzu iterekwa aho arihohose Umuntu afite ubut aka cyangwa bikurikiza amabwiriza agenda imiturire mu mujyi WA kigali.

Fidele yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

ntuye nyagatare twababonahe

ROBERT yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize

Adresse yanyu ni iyihe?

Kaguge yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka