Wari uzi ko miliyoni 3RWf zaguhesha inzu yo kubamo?
Uruganda rwitwa Strawtech rutangaza ko rugiye gukemura ikibazo cy’abantu baburaga inzu zo kubamo kuko rwatangiye kubaka inzu nto ziciriritse zimukanwa.

Uru ruganda rutangaza ko ababyifuza bubakirwa izo nzu zimukanwa mu gihe kitarenze amasaha ane bakishyura guhera ku mafaranga 3,187,500RWf.
Uru ruganda rwa Strawtech rusanzwe rukora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatafari mu bisigazwa by’umuceri bahuye no mu bisigazwa by’ingano.
Izo nzu zimukanwa ruzubakisha ibyo bikoresho. Kubaka metero kare imwe ni amadorali ya Amerika 250, abarirwa mu bihumbi 210RWf.
Inzu nto ishoboka baheraho bubakira umuntu ngo igomba kuba ingana na metero kare 15.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri Strawtech, John Onimbo agira ati “Uzanye ayo mafaranga rwose tubasha kuguha inzu yose irimo ibyumba n’ubwiherero bwayo.”
Icyo basaba umuntu ni amafaranga, igishushanyo yifuza hamwe n’ikibanza ashaka guterekamo inzu ye.
Uwimutse azinga ibikuta n’igisenge biyigize, akabipakira mu modoka akayijyana aho ashaka.
Cyakora ngo umuntu ushatse kwimukana inzu ashobora kugira ibyo ahomba kuko mu kuyisenya hangirika irangi n’isima yasizwe igice cyo hasi gikandagirwaho.

Umwubatsi w’izi nzu, Twizeyimana Alain Yves avuga ko zifite ubushobozi bwo kuramba imyaka irenze 50.
Agira ati “Iyi nzu ishobora kuramba imyaka irenze 50 kuko izubatswe mu Budage nyuma y’intambara ya kabiri y’isi (1945) ziracyariho.”
Inzu za Strawtech zishobora kubakwa ari amagorofa cyangwa ari inzu isanzwe, biterwa nuko uwayisabye abyifuza.
Uruganda rwa Strawtech ruvuga ko 60% by’ibigize bene izo nzu bikomoka mu Rwanda. Ibikoresho bituruka hanze bikaba ari ibyuma, impapuro n’ibirahure bigize inzugi.
Abo Strawtech imaze kubakira kugeza ubu ngo ni abasirikare, ariko ngo biteguye kubakira n’abandi bose bifuza gutura aho batazamara igihe kinini, barimo impunzi.


Ohereza igitekerezo
|
Muduhe phone contacts za Rwiyemezamirimo kugirango tubavugishe dushake ikibanza batwubakire.
Iki ni igisubizo pe! Jye mubansabire contact nzavugane nabo.
Ibi ni byiza kabisa .ahubwo mwaduhaye adresse z’aho?cyangwa numéro sa téléphone yaho?rwose kutumenyesha aya mahirwe ntimuturangire ahariho ntibidufasha.
Ubukode bwari butumereye nabi Pe !
Kwigobdera inzu kuri ubu byari bigoye none habonetse izamake!
Mudufashe muduhe contact twababonaho
Kubiryanye Maya mazu ya strawtech industry aya mazu yubakwa ahari ho hose cg c haraho ho zigenewe bikurikije igishushanyo cyimujyi wa kgli furthermore muduhe address zanyu kugira NGO tubashe gusobanukirwa murakoze
ibi ni igisubizo cyabakene pe tugize amahirwe.ufite ikibanza cyawe she barayikubakira iba irimo umuriro namazi?
none iyo ya 3 millions iba ifite inbyumba bingahe
Muduhe nimemro twaba boneraho kuko ndaboba muje mugihe twari tubakeneye
Murakoze
Iri terambere rije ari igisubizo cyabafite ubushobozi buke. Ariko nabazaga Niba iyo nzu iterekwa aho arihohose Umuntu afite ubut aka cyangwa bikurikiza amabwiriza agenda imiturire mu mujyi WA kigali.
ntuye nyagatare twababonahe
Adresse yanyu ni iyihe?