Utugarurarumuri two mu muhanda twahimbwe bagendeye ku maso y’injangwe
Umwongereza witwa Percy Shaw, mu myaka 85 ishize yari atwaye imodoka mu mujyi wa Yorkshire yerekeza iwabo muri Boothtown, ariko kubera ko ikibunda cyari kibuditse kandi ari ninjoro ntiyabashaga kubona umuhanda neza.

Ubusanzwe hataraza utugarurarumuri, abatwara ibinyabiziga mu mihanda icamo gari ya moshi zitwarwa n’amashanyarazi (trams) ku mugabane w’uburayi, bifashishaga inzira z’ibyuma ziba hagati mu mihanda (tramlines), amatara y’imodoka yamurikaho bigashashagirana bakabasha kumenya uko umuhanda uteye.
Umunsi umwe ari ninjoro mu Kuboza 1933, Percy habuze gato ngo imodoka ye irenge umuhanda kubera ko ibyo byuma bari babivanyemo bagiye kubisana nta n’amatara yo ku muhanda yakaga.

Akimara gufata feri agira ngo ajye ku ruhande, Percy yahise abona amaso y’injangwe asa n’udutara duto ducanye kubera ko yari itumbiriye mu matara y’imodoka ye, ni ko kugira igitekerezo cyo guhimba utugarurarumuri dukora nk’ijisho ry’injangwe ngo tujye tuyobora abatwaye ibinyabiziga igihe hari umwijima.
Mu mwaka wakurikiyeho, Percy Shaw yatangiye gukora akagarurarumuri yise ‘ijisho ry’injangwe’ yifashishije amasaro y’uturahure tubonerana akayahambiriza kawucu (rubber), hanyuma akabifungira mu dusanduku duto dukoze mu cyuma akadutereka mu twobo turi muhanda hagati ku buryo tutabangamira imodoka.
Iyo ikinyabiziga cyatunyuraga hejuru mu gihe cy’imvura n’urubura, amapine yamishaga amazi kuri ya masaro bigatuma akomeza gusa neza, bityo amatara y’imodoka yayamurikaho akagarura urumuri nk’ijisho ry’injangwe.

Ijisho ry’injangwe (akagarurarumuri kahimbwe na Percy Shaw), ryagize akamaro cyane mu ntambara ya kabiri y’isi yose mu gihe cy’umwijima kuko amatara yo ku mihanda bayazimyaga ku bushake, ay’imodoka bakayatsa gake gashoboka kugira ngo atabonwa n’indege z’intambara z’Abadage.
Utwo tugarurarumuri twabaye ingirakamaro cyane ku buryo nyuma y’intambara uwari minisitiri w’ubwikorezi mu Bwongereza Jim Callaghan, yasabye ko dushyirwa ku mihanda yose yo mu bwongereza.
Iterambere rimaze kuza, abantu bamaze kumenya kubyaza amashanyarazi imirasire y’izuba, ni bwo batangiye gukora udutara dukurura imirasire y’izuba ku manywa bwakwira tukaka mu mabara atandukanye.
Ohereza igitekerezo
|