USA : Umwana w’imyaka 9 yafungiwe aho bogera imyaka 8
Umugore w’Umunyamerikakazi, Rivae Hart, ukomoka muri Leta ya Ohio wo mu kigero cy’imyaka 50 afunzwe akurikiranyweho gufungira mu cyumba bogeramo (douche) akana k’agakobwa yari abereye nyirakuru.
Uyu mukecuru yiyemerera kuba yarafungiranye ako kana mu kumba gato cyane bogeramo igihe kini ngo kubera imyifatire yako itaramunezezaga. Anavuga ko ako kana kashoboraga gusohoka muri ubwo buroko gake gashoboka.
Urubuga rwa internet www.7sur7.be dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu mukecuru ubu yagejejwe mu butabera, urubanza rwe ruzatangire ku wa 16 Mata 2012. Iki cyaha nikiramuka kimuhamye akazahanishwa igifungo kiri hagati y’amaze icyenda n’imyaka itatu.
Oswald Niyonzima
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|