USA: Nyuma y’imyaka isaga 60 yitoza, umukambwe w’imyaka 90 yashyize ajya mu isanzure
Umunyamerika w’umwirabura witwa Ed Dwight wari umaze imyaka 63 ategereje kwemererwa kujya mu isanzure, ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi inzozi ze zabaye impamo abasha kurigeramo ari mu cyogajuru kitwa Blue Origin.
Mu 1961, Ed Dwight yatanzweho umukandida na John F Kennedy wari Perezida wa USA icyo gihe, nk’umwirabura wa mbere wagombaga gutoranywa mu bari kujya mu isanzure muri America.
Icyo gihe ariko, ikigo cya USA gishinzwe ibyogajuru (NASA), cyanze kumuha ayo mahirwe, kugeza ejo bundi ku Cyumweru, bityo ku myaka 90 Ed Dwight aba umuntu ukuze kurusha abandi ugeze mu isanzure.
BBC yatangaje iyi nkuru iravuga ko bazamutse mu cyogajuru cya Blue Origin ari abantu batandatu babasha kugera mu marembo y’isanzure, ubundi icyogajuru gitandukana n’igice kigenewe kwicaramo abantu maze kibagarura ku isi kifashishije umutaka.
Akimara kugaruka ku isi, Ed Dwight yabwiye abari baje kureba icyo gikorwa cy’imbonekarimwe, ko hari aho yageze akumva atagishishikariye kujya mu isanzure, ariko ngo nyuma yo kuvayo, yaje gusanga ari ibintu yari akeneye cyane, ndetse anabyifuriza buri wese.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|