USA : Imbwa yinjiza amayero agera ku bihumbi 10 ku kwezi

Imbwa yitwa Bodhi yo mu gihugu cya Amerika yinjiza akayabo k’amayero ibihumbi 10 ku kwezi, aturuka ku kuba yambara imyenda y’abantu ikamenya no kubigendera.

Ibi ngo byatumye iba insitari cyangwa ikimenyabose (star) kuri rubuga nkoranyambaga Instagram aho ikurikirwa n’abantu ibihumbi 150.

Mbese ngo yinjiye mu rwego rw’abasitari nka Amel Bent ukurikirwa kuri ruriya rubuga n’abantu 80.050, Jenifer ukurikirwa n’abantu 56.928 cyangwa na none Stromae ukurikirwa n’abagera kuri 23.240.

Bodhi, imbwa yambara imyenda y'abantu ikanabigendera.
Bodhi, imbwa yambara imyenda y’abantu ikanabigendera.

Byose ngo byatangiye ba nyir’iyi mbwa, Yena Kim na David Fung, bayambika imyenda mu rwego rwo kwikinira. Iyi mbwa rero na yo ngo yagiye igendera ifiyeri imaze kwambikwa iyi myenda. Ba nyirayo bati « byaradusetsaga, hanyuma amafoto twayifashe tuyashyira kuri facebook ».

Ibi ngo byatumye umwaja (agent) witwa Ben Lashes ngo ukunda gukurikirana bizinesi (business) z’ibikoko by’ibisitari nk’injangwe yitwa Grumpy ashaka aba batunze Bodhi kugira ngo bakorane.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be inavuga ko ngo kubera ko Ben uyu yabasabaga 20% by’umutungo iyi mbwa izinjiza, Yena na David bahisemo gutangira iyi bizinesi bonyine.

Bodhi ica ku matereviziyo no ku mbuga nkoranyambaga yambaye nk''abantu.
Bodhi ica ku matereviziyo no ku mbuga nkoranyambaga yambaye nk’’abantu.

Ubu ngo basezeye ku kazi bari basanzwe bakora kugira ngo babashe gukurikirana iyi bizinesi nshyashya.

Iyi mbwa ngo inyura kuri televiziyo, igafatwa amafoto, ndetse ikanifashishwa mu gutanga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byose ngo bituma babasha kubona amayero agera ku bihumbi 10 ku kwezi.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Le chien yabyungukiyemo da! atunze ba nyirayo ahubwo ahaaa bazanayishakira umufasha ndabona igeze kure!

dumbuli yanditse ku itariki ya: 28-10-2014  →  Musubize

iyibwa nidange nonese iyo igiye mubirori ijyana nabandi kumeza.

sindikubwabo juvenal yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

uyu mugabo ntako atagize ngo arimbishe imbwaye,ariko kositime bayitesheje agaciro

kanakwezi desire yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Iyinkuru irandangije kandi banyirayo bihangiye imirimo baratwemeje

AM yanditse ku itariki ya: 24-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka