USA: Ijakete y’uruhu yagurishijwe 62.500$ asaga Miliyoni 51 z’Amanyarwanda

Ijakete ikoze mu ruhu yambawe na nyakwigendera Patrick Swayze muri film yitwa Dirty Dancing yagurishijwe $62,500 muri cyamunara yabereye i Los Angeles, muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu Mpera z’ukwezi kwa Mata 2017.

Iyi Jaketi yambawe n'umukinnyi wa Filime witwa Patrick Swayze muri Filme yitwa Dirty Dancing
Iyi Jaketi yambawe n’umukinnyi wa Filime witwa Patrick Swayze muri Filme yitwa Dirty Dancing

Muri iyo cyamunara hagurishijwemo ibintu byinshi cyane byari ibya nyakwigendera Swayze birimo ibikoresho bya sport yo gusiganwa mu mazi, n’ishati yambaye muri film yitwa Ghost.

Umupfakazi we Lisa Niemi yavuze ko yasaga n’ufite imitima ibiri ubwo yiyemezaga kugurisha ibyasinzwe n’umugabo we.

Patrick Swayze yatabarutse muri 2009 azize cancer y’urwagasha, yarafite imyaka 57.

Ijakete ye y’uruhu yaguzwe kuwa n’umugabo wihebeye ibikorwa byo kugura ibintu by’igiciro byagiye bitungwa n’abantu b’ibyamamare.

Iyi jakete y'uruhu niyo yagurishijwe 62.500$
Iyi jakete y’uruhu niyo yagurishijwe 62.500$

Uwo mugabo utuye Hollywood yatangaje izina rimwe gusa avuga ko yitwa memorabilia Glenn.

Umugore wa nyakwigendera yabwiye ikinyamakururu Press Association ko kwemera kugurisha ibyo umugabo we yasize ari icyemezo cyamugoye, ndetse yemeza ko yumva hari icyuho kinini bimusigiye.

Ni byo yasobanuye avuga ko n’ubwo ari ikimenyetso kiza, ariko na none n’ikintu kigoye gukora, ndetse yongeraho ko yagize amahirwe yo kubana numugabo wamukundaga cyane.

Mwishywa wa nyakwigendera Patrick Swayze, Danielle Swayze yagerageje gutambamira iyo cyamunara, ariko ntiyabigeraho. Yabwiye ikinyamakuru the Press Association ko ibyagurishijwe byari umurage w’umuryango utagombaga gukorwaho.

Danielle Swayze yabigereranyije no gukubitwa urushyi mu isura, kuko byagombaga kuguma mu muryango nk’urwibutso rwa nyakwigendera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

biratangaje kbs.

honore yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

aya mahirwe

claude yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Uwomwenda Murawunzanire Ndimubugesera

Habiyakare samuel yanditse ku itariki ya: 7-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka