USA: Ibanga rya Coca Cola ryashyizwe ku mugaragaro
Uko ikinyobwa cya Coca Cola gikoze, biri ku rutonde rw’ibirungo birindwi bita, ‘7X’ bikomoka ku byatsi bituma Coca Cola igira uburyohe bwihariye. Ni ibanga ryabitswe imyaka ijana yose na sosiyete ya Coca Cola.
Iryo banga ariko noneho ryashyize rijya ahagaragara, mu gitabo cyanditswe na Mark Prender-gast, kigaragara ku rubuga rwa Amazon.
Umwanditsi w’icyo gitabo yemeje ko yavumbuye formule ya coca cola mu gitabo cy’umuntu washinze company ikora Coca Cola, ari naryo zina ryayo.
Alchohol ni kimwe mu bintu byifashishwa kugira ngo banakure amavuta mu byatsi bitandukanye kugira ngo bagere ku cyo bise 7X ari cyo gitanga uburyohe bwa Coca Cola.
Kugeza magingo aya, ibintu bishyirwamo Coca Cola usanga handitseho ko ibirungo byayo ari uruvange rw’ibimera nabyo bitavugwaga amazina. Ariko igitabo cy’uwitwa Mark Prender-gast cyabishyize ku mugaragaro n’uburyo bivangwa.
Urubuga rwa metro.co.uk dukesha iyi nkuru, ruragira ruti ‘mbere yo kwibaza ibyo bimera ibyo ari byo, nimubanze mumenye ko nta cocaine irimo kuko Company ya Coca Cola yasabwe kuyivanamo mu kinyejana cya 20’.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Muduteye amatsiko kbs
Nonese iyo nkuru ya Coca cola ko mutayirangije ni iki koko?
ntacyo muvuze
ubwose murabona inkuru yanyu yuzuye.? mube professional kuki mutavuze kuri byatsi ngo mubishyire ahagaragara ntacyo mwatwunguye rwose
Iyo nkuru ntabwo yuzuye.Wagombaga kutubwira namazina yubwoko bwibirungo ahubwo uduteye amatsiko gusa.
arko abanyamakuru mwabaye mute kweri ubu c uvuze iki mu byo wari wateruye kuvuga iryo banga c urarivuze cg ni amatsiko wateraga abantu.yewe murasekeje kbsa.Ntacyo utubwiye rwose
Rwose ntacyo wanditse. ibiyikoze ntubigaragaje kandi ariyo title. Reka nguhe aho wakura ibirambuye by,abantu baba basomye ureke Wowe ubeshya abantu nkaho aba soma izi mbuga ari injiji. Uzegere. Alphonse Muhire Munana aguhe ibyo yacukumbuye mu kiganiro cye cyavugaga kuri Coca Cola sinibuka umunsi ariko naragikurikiye. Nimushaka ntimutambutse iyi nkuru ariko nibura ibigishe.