USA : Amaze imyaka ibiri yonsa imbwa
Umugore witwa Terri Graham w’imyaka 44 akaba afite abana babiri ariko atarigeze abonsa amaze imyaka ibiri yonsa imbwa.
Uyu mugore ngo afata iyi mbwa y’umukobwa we yitwa Spider nk’aho ayibereye nyina, kandi ngo ashimishwa no kuba yuzuza inshingano ze z’ababyeyi yonsa iyi mbwa.
Aganira n’ikinyamakuru Closer UK, Terri yatangaje ko amaze imyaka ibiri ayigaburira amashereka ye, kandi ko n’ubwo abandi bamufata nk’umusazi, kuyonsa bituma yumva ko yujuje inshingano nk’umubyeyi nk’uko urubuga rwa interineti rwa 7sur7.be rubitangaza.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje cyane,duhunge isi n’ibibi byayo dusange imana
Ntiwamenya uwo bakorera wenda nawe yinjiye mu bintu atapfa kwikuramo kandi bimuha amabwiriza. Erega satani ntituzamubona agendesha amaguru,ni ibikorwa bye. Nawe tekereza kutonsa umwana ukonsa imbwa it can’t be normal!
ntiyuzuye mu mutwe.