Urukundo rwa nyina wa Neymar w’imyaka 52 n’umusore w’imyaka 22 rwageze ku iherezo rutamaze kabiri

Umubyeyi wa Neymar witwa Nadine Golçanves w’imyaka 52 y’amavuko n’umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 22 bari bamaze iminsi batangaje ko bakundana, batandukanye nyuma y’uko uwo mugore ashinja Tiago Ramos kumuca inyuma akaryamana n’ukuriye abakozi batekera Neymar.

Nadine Goncalves n'uwari umukunzi we ubwo bari bakiri mu munyenga w'urukundo ubu rukaba rwamaze kugera ku iherezo (Ifoto: goal.com)
Nadine Goncalves n’uwari umukunzi we ubwo bari bakiri mu munyenga w’urukundo ubu rukaba rwamaze kugera ku iherezo (Ifoto: goal.com)

Bamenyanye mu kwezi kwa mbere batangira gukundana mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2020, bivuze ko urukundo rwabo rwari rumaze amezi abarirwa muri abiri.

Impamvu yagarutsweho nk’iyatumye urukundo rwabo ruzamo agatotsi , bivugwa ko Nadine Golçanves yaba yaramenye amakuru ko uyu wari umukunzi we yaba yarigeze kujya aryamana n’abandi bagabo bahuje igitsina banarimo n’umwe mu bakozi bo mu gikoni cy’umuhungu we Neymar usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain.

Intandaro y’itana ryabo ni umugabo witwa Mauro usanzwe akuriye abakozi bakora mu gikoni kwa Neymar, uyu bikavugwa ko bigeze kumara igihe kinini bakorana imibonano mpuzabitsina.

Ikinyamakuru O Dia cyandikirwa mu gihugu cya Brazil cyanahishuye ko uyu mukunzi wa nyina wa Neymar yigeze gukundana n’abandi bagabo barimo umukinnyi wa Filimi mu gihugu cya Brazil witwa Carlinhos Maia na Eduardo Pereira umucuruzi wo muri Brazil .

Irinaldo Oliver, umwe mu batanze ubuhamya basanzwe bazi uyu musore neza, yagize ati “Naratunguwe nkimara kubona amakuru ko ari mu rukundo na nyina wa Neymar, naratunguwe kuko kuva namumenya sinari narigeze mubona ari kumwe n’umuntu uwo ari we wese w’igitsina gore”

Nadine Golçanves akimara kumenya aya makuru yahise yirukana mu nzu uyu mukunzi we Tiago Ramos ayisigaramo wenyine. Bivugwa ko Tiago Ramos usanzwe ukora akazi ko kumurika imideri yahise asubira kubana n’ababyeyi be mu nzu.

Tiago Ramos (wambaye ikoti) wari umukunzi wa nyina wa Neymar bivugwa ko asanzwe ari umufana wa Neymar cyane, Neymar na we yari yarakunze umubano w'uyu musore na nyina (Ifoto: goal.com)
Tiago Ramos (wambaye ikoti) wari umukunzi wa nyina wa Neymar bivugwa ko asanzwe ari umufana wa Neymar cyane, Neymar na we yari yarakunze umubano w’uyu musore na nyina (Ifoto: goal.com)

Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze iminsi mike rugiye ahagaragara aho na Neymar yari ashyigikiye ko bakundana. Ubwo bari bamaze gutangaza urukundo rwabo mu itangazamakuru Neymar ari mu ba mbere babashyigikiye.

Nadine Golçanves, ubu nta mugabo afite wemewe n’amategeko nyuma yo gutandukana na se wa Neymar, batandukanye muri 2016 bamaze imyaka 25 babana.

Ku ruhande rw’umuryango wa Neymar usanzwe uzwiho ko ari abakirisitu bakomeye b’idini gatolika bivugwa ko hari abishimiye gutandukana kwabo kuko batari bishimiye urukundo rw’uyu mubyeyi n’uyu bitaga umusore muto uvugwaho no kuba yarigeze no kugira imico yo kujya aryamana n’abandi bagabo badahuje igitsina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inyana ni iya mweru koko.Na Neymar yateye umukobwa inda afite imyaka 18.Ubusambanyi bubera mu isi burakabije muli iki gihe.Uzi ko noneho abantu basigaye baryamana na Robots!! Ndetse hari uherutse gusezerana nayo.Bibabaza Imana yaturemye itubuza gusambana.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

munyemana yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

wagirango yakundanye numwanawe!!!

MANISHIMWE J.DAMOUR yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ntibyaribikwiyeko uriya mwana akundana nanyina wa neyimar

HA yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka