Umwongereza w’imyaka 40 y’amavuko yapfuye azize gusongoresha inzara amenyo

Umugabo w’umwongereza wakundaga guhora aruma inzara z’intoki ze akoresheje amenyo bituma uruhu rukikije inzara ruzana ibikomere byaje kumuviramo indwara ya septicemia yandurira mu maraso ari na yo yaje kumuhitana.

Iyi ndwara yaturutse ku bwandu bw’amaraso biturutse ku ruhu rukikije inzara rwari rwangijwe ngo ikaba yaraje kugera ku mutima maze imutera indwara y’umutima nyuma y’iminsi mike yizihije isabukuru ye y’imyaka mirongo ine. John Gardner ngo akaba yaramaze ibyumweru bibiri mu bitaro ariko nyamara abaganga ntibashobora gutabara ubuzima bwe.

Nyakwigendera ngo wahoraga yicisha inzara n'amenyo.
Nyakwigendera ngo wahoraga yicisha inzara n’amenyo.

Ikinyamakuru The Mirror cyo mu Bwongereza kivuga ko uyu John Gardner yari asanzwe arwaye indwara y’agahinda n’umubabaro bikaba ari byo byamuteraga guhera arya inzara ze.

Iki kinyamakuru cyongeraho ko uyu mugabo ngo yari anarwaye indwara y’igisukari (Diabete) ndetse n’ukuguru kwe k’uburyo ngo bakaba bari baraguciye muri 2011 biturutse ku dusebe twinshi kwari gufite.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka