Umwana w’imyaka itanu yabazwe bamusangamo biye 52 z’ibyuma

Abana bari mu myaka yo hasi usanga bakunze gushyira mu kanwa ibyo babonye byose, rimwe na rimwe bakanabimira, ku buryo byanashyira ubuzima bwabo mu kaga, ni yo mpamvu ababyeyi bahora bibutswa gushyira ibintu babona byateza ibibazo aho abana badashyikira.

N’ubwo bimeze bityo, hari ubwo ababyeyi barangara, icyo ni cyo cyabaye ku mubyeyi wa Jude Foley, umwana w’umuhungu w’imyaka 5, wamize biye (billes) 52 z’ibyuma, nyina akibimenya, ngo yatekereje ko umwana we adashobora kubirokoka, ariko bahita bamwihutana kwa muganga.

Nk’uko byatangajwe na ‘Daily Star’, uwo mwana witwa Jude Foley w’imyaka 5, uba ahitwa i Tydfil, muri Pays de Galles, yavugaga ko ababara mu nda, ababyeyi be bahita bamujyana kwa muganga, mu ntangiriro abaganga babifata nk’ibintu byoroheje, ariko nyina witwa Lindsay, amujyana ku bindi bitaro byitwa ‘hôpital Prince Charles de Tydfil’, kuko ikibazo cy’ububabare bwo mu nda cyakomezaga kwiyongera.

Aho ku bitaro, Jude yakorewe ikizamini cy’amaraso, ibisubizo byerekana ko nta kibazo afite, ariko anyujijwe mu cyuma ku gice cyo ku nda, ibyo abaganga babonye ngo byatumye bagira ubwoba.

Ubwa mbere abaganga batekereje ko yamize igikomo cy’amasaro manini akaba ari cyo kiri mu gifu cye, nyuma baza kubona ko ari za biye z’ibyuma yamize zigera kuri 52, nyuma zigenda zigerekeranya, ku buryo zari zikoze ikintu kimeze nk’igikomo cyo ku maboko.

Yahise ajyanwa byihutirwa ku bitaro bya ‘Noah’s Ark Children’s Hospital of Wales’ i Cardiff, aho yahise abagwa kugira ngo bamukuremo izo biye zose kandi atagize ikibazo. Gusa kuko hari imwe yari yagiye mu kantu kameze nk’agafuka kaba ku mara y’umuntu kitwa’appendice/appendix’ mu ndimi z’amahanga, ubundi kajyamo amabuye n’izindi mikorobe, byaje kuba ngombwa ko abaganga bafata umwanzuro ugoye wo gukuramo appendice ye, kuko nta mahitamo yandi bari bafite.

Byasabye ko abaganga babaga ahantu hatanu hatandukanye ku nda ngo bamukuremo izo biye, Nyina w’uwo mwana, yatangaje ko kumubaga byafashe amasaha arindwi(7), ariko buri munota, wari igihe kinini kuri we nk’umubyeyi.

Yagize ati “Ni amahirwe kuba yarabazwe muri iryo joro, naho ubundi yari gupfa. Nta watekereza ko ikintu gikomeye gityo cyaba ku mwana we biturutse ku bikinisho by’abana. Nagira inama ababyeyi, kujya bashishoza cyane mu gihe bahitamo ibikinisho bagurira abana babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka