Umwana w’imyaka 14 yatewe inda afashwe ku ngufu, iwabo babimenya yenda kubyara
Umwana w’imyaka 14 wo Mu Murenge wa Gashaki Akarere ka Musanze, wasambanijwe n’umuturanyi wabo, ubu yamaze kwibaruka.

Uwo mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yari amaze icyumweru mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma y’uko umwana yabyaye yari yashyizwe mu byuma bimwongerera umwuka kuko yavutse ananiwe.
Avuga ko yatewe inda n’umugabo baturanye aho yamufashe aramusambanya ubwo ababyeyi be bari bamutumye ifu y’igikoma ku gasantere k’iwabo.
Agira ati “Hari mu ma saa Kumi n’imwe, Mama antuma ifu y’igikoma kuri butike aho Papa acururiza, ngeze mu nzira nsanga umugabo duturanye arahira ibyatsi hafi y’umuhanda, aramfata ankururira mu murima w’ibigori aransambanya”.
Ngo uwo mugabo wamaze gutorokera ahantu hatazwi, akimara gusambanya uwo mwana yamuhaye 400Frw amusaba kubiceceka anamukangisha ko naramuka abivuze azamwica.
Ati “Nyuma yo kunsambanya yampaye amafaranga 400 ngo sinzabivuge ngo nindamuka mbivuze azanyica”.

Uwo mwana yakomeje kubigira ibanga, ageze mu mezi atandatu abanyeshuri biganaga batangira kumuserereza ngo arwaye bwaki, nyuma y’uko yari atangiye gutukura mu maso.
Nyirabatemberezi Spéciose, nyina w’ubwo mwana watewe inda, yabwiye Kigali Today ko na we yamaze amezi atandatu atazi ko umwana we atwite, ngo yatangiye kubona ko umwana we afite ikibazo arabimubaza.
Yongeraho ko bamujyanye kwa muganga basanga atwite, ahita ava mu ishuri kugira ngo bakomeze bamwiteho.
Ati “Ndasaba inkunga, Leta yampa wenda nk’inka nkajya mbona amata yo kurera aba bana. Erega na nyina ni uwo kurerwa, ni umwana na we.”
Dushimire Jean, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, avuga ko uwo mwana akimara kubyara akarere kamushyikirije inkunga y’ibikoresho by’ibanze.
Yavuze ko umurenge uzakomeza gukurikirana ubuzima bwabo bombi, kandi ikibazo cy’ihohoterwa yakorewe kikaba cyaramaze gushyikirizwa Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rukurikirane uwo mugabo.
Uwahohoteye uwo mwana azahanishwa ingingo y’191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ivuga ko umuntu wese usambanije umwana utarageza imyaka y’ubukure, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko.
Ohereza igitekerezo
|
ito ni crime idafite urugero
reta igomba gufata desiziyo ikomeyeye ko guhana uyo mugabo niba afite isambu cyangwa property azaigabane nuyo petite mama numwanawe kandi bamuhane igihano kizaba example kukandi bafite ingeso mbii nkizo ginzo
Ariko c ubundi umwana wimyaka 14 yiga muwa 2 primary koko ? nyina yarumbije kera
uwo mugabo wafashe uwo mwana ku ngufu bazamukanire urumukwiye
Nukuri gewe ndibaza uyu Mugabo ese afite Umugore mubyeyi nukwihangana nzajya ngusabira nyagasani yezu nabane namwe
uyumubyeyi niyihangane ubuyobozi bumufashe.
Ariko se umwana ugira 14 akiri primary we urumva atararumbye kera
NDI SHUMBUSHO NDI IGATSIBO MU MURENGE W’ARUGARAMA UWO MUGABO NA SHAKISHWE AHANWE BYINTANGA RUGERO KANDI NABANA NABO NIBA BIBABAYEHO BATANGE AMAKURU KUGIHE BYATUMA NA POLICE BIYOROHERA KUMUTA MURIYOMBI
nturuka hano mukabagari mubihembe uriyamwana utwite yihangane ariko uwayimuteye ashyirwe mugasho nukwicumuntu.