Umuyapani yagaburiye abantu igitsina cye

Hashize ukwezi umunyabugeni w’Umuyapani agaburiye abantu imwe mumyanya myibarukiro ye, nyuma yo kubibasaba nabo bakabyemera.

Mao Sugiyama, umunyabugeni w’imyaka 20,wiyumva nk’umuntu udakeneye gukora cyangwa kuzakora imibonano mpuza bitsina, yafashe icyemezo cyo kwishahura akoreshaje abaganga babizobereyemo.

Icyo gikorwa yakigezeho mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka ariko abitangaza nyuma y’ukwezi kumwe akoresheje urubuga rwa Twitter.

Nyuma yo gukurwaho ibyo (imboro n’amabya), Sugiyama yabibitse muri firigo, agamije kuzasaba abantu ko yabibagaburira, mu gisa n’ibirori cyangwa umunsi mukuru. Ikifuzo cye yaje kugisgyira mu bikorwa tariki 13/04/2012, mu mujyi wa Tikyo.

Ibyo birori yabikoreye mu cyumba kiberamo ibirori (salle), aho buri muntu yishyuye amayero 200 kugira ngo abashe kurya ku buri ubwo bugaboo, umutetsi yari yashyizemo ibirungo bihagije birimo n’ibihumyo.

Nyuma y’icyo gikorwa, umuyobozi w’umujyi wa Tokyo yasabye Polisi gukurikirana uwo musore ariko bikaba, n’ubwo bigoye kuko mu Buyapani kurya ikintu cyo mu muryango cyangwa ubwoko bumwe n’ukiriye (Cannibalisme) atari icyaha gihanirwa n’amategeko.

Ikindi ni uko musore akaba yabanje gusinyisha abantu bose bariye kuri iryo funguro bemera ko baririye kubushake bwabo.

Sugiyama yatangarije ibinyamakuru ko iki gikorwa yagikoze kugira ngo abone uko yisubiza cyangwa agaruze amafaranga ye yari yatanze ku baganga bamukase, no kugirango yereke Abayapani ko gutunga ibitsina no gukora imibonano mpuzabitsina atari kamara.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

isi irashaje disi!uyu we ni umusazi yararangiye cyera!!!

Koko??? yanditse ku itariki ya: 3-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka