Umusore yaciwe Amadolari 1,150 kubera kwihagarika mu isakoshi y’uwo bakundanaga

Ibyo byabaye ku musore w’imyaka 31 mu Mujyi wa Seoul muri Korea y’Epfo, utifuje ko amazina ye atangazwa, nyuma y’uko atonganye n’umukobwa wari umukunzi we, babanaga mu nzu ahitwa i Gangnam-gu, bapfa ko akoresha nabi amafaranga.

Muri izo ntonganya, uwo musore ngo yanyujijemo ajya mu cyumba bararanagamo, asohoramo isakoshi y’umukunzi we, arayifungura ayihagarikamo n’undi areba. Ibyo rero ngo byaramubabaje, atanga n’ikirego kuri Polisi.

Nk’uko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru by’aho muri Korea y’Epfo, umusore yahakanye ibyo aregwa, avuga ko yamukinishaga agafungura isakoshi agasa n’uwihagarikamo ariko atabikoze. Gusa ku bw’ibyago bye, abagenzacyaha ntibemeye amagambo ye gusa, ahubwo bakoresheje inzobere zo mu kigo cy’icyo gihugu gisuzuma ibimenyetso mu buryo bwa gihanga (National Institute of Forensic Sciences), bapima ibimenyetso byari byafashwe muri iyo sakoshi.

N’ubwo nyuma ngo yari yamennye ibihumura neza muri iyo sakoshi (liquid deodorant), mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, ariko ngo ibizamini byapimwe byagaragaje ko iyo sakoshi yarimo inkari, kandi zihuza na ‘DNA’ y’uwo musore.

Nyuma yo kubona ko ibyo ashinjwa bimuhama nta buryo bwo kwiregura afite, yahisemo kwemera ko koko yakoze icyo gikorwa giteye isoni.

Nyuma yo kwemera ko koko yagikoze, uwo mukunzi we yahise ajya kumurega mu rukiko kugira ngo ahabwe indishyi. Umucamanza amaze kugenzura ibimenyetso byose, yategetse ko uwo musore agomba gutanga indishyi ya Miliyoni 1.5 z’Ama-won ($1,150), kubera ko yangije iyo sakoshi. Umucamanza yavuze ko ubwo hajemo kumugabanyiriza igihano kuko ari igikorwa yari akoze ku nshuro ya mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka