Umusore witeguraga ubukwe yacikanye n’uwari kuba nyirabukwe

Mu Buhinde, umusore w’imyaka 20 yacikanye n’umubyeyi w’imyaka 40 wari ugiye kuba nyirabukwe, kuko hari hasigaye iminsi 9 gusa ngo asezerane n’umukobwa we.

Uwo musore yitwa Rahul naho umukobwa biteguraga kurushinga yitwa Shivani, bombi bakaba baturuka mu gace kitwa Aligarh, muri Leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde, bakaba barateganyaga gukora ubukwe muri uku kwezi kwa Mata 2025, ku itariki 16.

Impapuro z’ubutumire (Invitations) zari zaramaze gutangwa, ariko mu gihe ubukwe bwari bugiye kuba, humvikana inkuru yafashwe nk’ikiza kije gitunguranye, kuko umukwe yarabuze, kandi ntiyagenda wenyine, ahubwo ajyana n’uwiteguraga kuba nyirabukwe, ni ukuvuga nyina wa Shivani witwa Anitha.

Ikindi kibabaje kurushaho, ngo abo bombi bajya gutoroka, bajyanye n’amafaranga yari yarateguwe agomba gukoreshwa mu myiteguro no mu kwakira abazaza mu bukwe, bituma Shivani na se basigarana ibibazo byinshi.

Ku Cyumweru tariki 6 Mata, ngo nibwo Rahul yavuye iwabo mu rugo avuga ko agiye kugura imyenda y’ubukwe. Bigeze mu ijoro ryo kuri uwo munsi ahamagara se, amubwira ko agiye kandi amusaba ko badakwiye kwirirwa bamushakisha.

Muri ako kanya nibwo na Shivani yamenye ko nyina yabuze kandi ajyanye n’amafaranga yose yari yarashyizwe ku ruhande agenewe ubukwe, ariko we agenda nta butumwa na bumwe asize.

Nubwo Shivani na se witwa Kumar, bari barabonye ko hari umubano udasanzwe hagati ya Anita n’uwo musore witeguraga kuba umukwe we, ariko birinze kugira icyo babivugaho kugira ngo bitica ubwo bukwe biteguraga.

Uwo mukobwa aganira n’itangazamakuru ry’aho mu Buhinde yagize ati “Byari biteganyijwe ko nshyingiranwa na Rahul ku itariki 16 Mata, ariko Mama wanjye acikana na we ku Cyumweru. Rahul na mama bajyaga bavugana kuri telefoni bakamarana umwanya munini, nko mu mezi atatu cyangwa se ane ashize. Mama agenda yajyanye amafaranga yose. Ubu yakora ibyo ashaka byose ntacyo bidutwaye, icyo twifuza gusa, ni uko yatugarurira amafaranga n’imirimbo (jewellery) yajyanye.

Umugabo wa Anita, Kumar asanzwe akora bizinesi mu gace kitwa Bengaluru, akenshi aba ari kure y’urugo rwe kubera ubwo bucuruzi akora, ariko ngo yari yarabimenye ko umugore we avugana n’uwo musore wendaga kuba umukwe wabo ku buryo buteye impungenge, ariko nta kintu na kimwe yigeze abivugaho, kubera ko hari uwo munsi mukuru w’ibirori bidasanzwe by’ubukwe bw’umukobwa wabo bateguraga, akirinda icyawuhungabanya.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko kugeza ubu, ngo yatanze ikirego kuri polisi kijyanye no gushakisha abantu baburiwe irengero, yizera ko Polisi ishobora kuzashakisha Anitha n’uwo mukunzi we ikabafata.

Kumar yagize ati “Nahamagaye Anita inshuro nyinshi, ariko nkumva telefoni ye ifunze. Nyuma mpamagara n’uwo musore, akomeza guhakana ko atari kumwe na Anita, ariko hashize amasaha menshi, aza kumbwira ko nari maze imyaka 20 ntesha umugore wanjye umutwe, bityo rero ko ngomba kumwibagirwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka