Umushinwakazi amaze imyaka 48 ‘atarabona izuba’
Mu Bushinwa, abaganga bo ku bitaro byitwa XinDu Traditional Medicine Hospital, biherereye ahitwa Chengdu, batunguwe no kwakira umurwayi w’umugore ufite imyaka 48, ufite ikibazo gikomeye cyo kubura Vitamin D mu magufa ye ku buryo no kwihindukiza ku buriri bituma hari amagufa avunika.

Nk’uko byatangajwe na Dr. Long Shuang, isuzuma ryakozwe ku bitaro ryagaragaje ko uwo mugore afite urugero ruto cyane rwa vitamin D ku buryo rutuma amagufa ye avunagurika byoroshye ndetse ko byamuteye uburwayi bukomeye bw’amagufa (osteoporosis).
Nyuma yo gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo cye cy’amagufa yoroshye cyane ndetse yivunagura, byaje kugaragara ko yirinze izuba ndetse n’urumuri rwaryo guhera akiri muto ndetse ngo gacye cyane yambaraga imyenda ifite amaboko magufi no mu gihe asohotse hanze yahitaga yisiga amavuta yagenewe kurinda uruhu kwinjirwamo n’izuba cyane (sunscreen), ibyo rero byagize ingaruka zikomeye cyane ku buzima bw’amagufa ye.
Dr Jiang Xiaobing, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bw’amagufa n’ubuvuzi bwo kubaga uruti rw’umugongo mu Bitaro bya Kaminuza ya Guangzhou, yagize ati, “ Bibaho ukabona abantu bahora bapfutse umubiri wabo wose guhera ku mutwe kugeza ku mano birinda kugerwaho n’izuba, ariko ni ibintu bibi cyane. Mu by’ukuri ni ibintu byangiza ubuzima”.
Yakomeje agira ati,” Amagufa yose yo mu mubiri wacu agenda asa n’aho yiyuburura bundi bushya buri myaka 10,ariko guhera ku myaka 30, dutangira gutakaza ugukomera kw’amagufa ku kigero kiri hagati ya 0.5 -1% buri mwaka. Kutabona calcium ihagije, kutagera ku zuba ku buryo buhagije no kubura vitamin D, ibyo byose bibangamira uburyo calcium yinijira mu magufa”.
Nubwo ari byiza gukoresha ayo mavuta arinda uruhu kwangizwa n’izuba cyane mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu n’ibindi bibazo,ariko abantu bamwe na bamwe bakabya cyane kwirinda guhura n’izuba n’urumuri rwaryo, bigatuma biteza ibibazo bitandukanye cyane cyane ibijyanye n’ubuzima bw’amagufa.
Dr. Long Shuang yasobanuye ko urumuri rw’izuba ari ingenzi cyane mu gufasha umubiri w’umuntu kwakira vitamin D, kandi iyo Vitamin D igira akamaro gakomeye mu buzima bw’amagufa no kuyafasha kwinjiza calcium uko bikwiye. Kwibuza guhura n’izuba n’urumuri rwaryo mu gihe kinini, ngo bigira ingaruka zo guhungabanya ubudahangarwa n’ubuzima bw’amagufa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|