Umushinwakazi amaze imyaka 10 yambara buri munsi ikanzu ye y’ubukwe

Xiang Junfeng, ukomoka mu gace ka Jimo mu gihugu cy’Ubushinwa ngo amaze imyaka icumi yambara ikanzu ye y’abageni buri munsi kubera ko ngo afata umunsi yambikanyeho impeta n’umukunzi we nk’umunsi imurutira indi mu buzima.

Uyu Mushinwakazi ngo yari yarashimuswe mu muryango we afite imyaka 18 agurishwa nk’umucakara maze ngo arongorwa ku ngufu n’umusaza umubyaye; ngo byamutwaye igihe kigera ku myaka cumi n’itanu kugira ngo ashobore gutoroka uwo musaza wari waramurongoye ku ngufu abifashijwemo n’umugore wari warashenguwe n’agahinda yamubonagamo. Musaza w’uwo mugore wamutorokeje ni we ngo waje kumurongora.

Amaze imyaka 10 yiyambariye ikanzu ye y'abageni.
Amaze imyaka 10 yiyambariye ikanzu ye y’abageni.

Junfeng aganira na Daily Mail yagize ati “Nari nararyamanye n’umugabo mubi w’umugome ku buryo nahoraga ngendera kure icyitwa umugabo cyose kugera ubwo mpuye n’umugabo wanjye tubana ubu.” Akomeza agira ati “Yankuye mu rwobo amfata neza by’indengakamere. Numvise meze nk’urota ubwo yansabaga ko namubera umufasha.”

Kubera iyo mpamvu, Junfer Xiang, ngo yifuzaga ko umunsi w’ubukwe bwe wahoraho. Agira ati “ Nifuzaga ko uyu munsi ubaho ubuziraherezo.” Uyu mugore ngo yambara ikanzu ye y’ubukwe ku buryo buhoraho kabone n’iyo yaba ari mu murima.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka