Umurimo wo gusogongera inzoga usaba uwukora kuba yarazihebeye!

Mu gihugu cy’Ubwongereza hari sosiyete yenga byeri ishaka gutanga akazi ko kuzisongongera mbere y’uko zishyirwa ku isoko.

Ni sosiyete yitwa "Meantime Brewing Company", yashyize itangazo kuri internet isaba abantu bumva biyizeye mu kumva uburyohe bwa byeri kwandika basaba ako kazi.

Abifuza kureba iryo tangazo barisanga ku rubuga rw’amashakiro rwa Linkedin, aho "Meantime Brewing Company" ivuga ko ishaka gutanga akazi k’amasaha atatu mu cyumweru ko gusongongera byeri zayo mbere y’uko zishyirwa mu macupa.

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa ‘Oh My Mag’ cyatangaje iyi nkuru, kiravuga ko ako kazi katahabwa umuntu ubonetse wese kuko hari ibyo asabwa kuba yujuje.

Icya mbere agomba kuba ari umuntu wihebeye byeri, icya kabiri agomba kuba azi gutandukanya uburyohe bwazo, icya gatatu agomba kuba azi ubwoko butandukanye bw’ibirungo bikoreshwa mu kwenga byeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abanywa nzoga nibagerageze nge ndi aburaham sekuruza wabemera imana inzoga not.

NDORIMANA ABURAHAM yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Ngahora nibahatane ngemfata agakomagusa n’utuzi.

Aliance. yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

hhhhh mbega akazi! bagahe Temarihwe

Alphonse Mbigirenre yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Ako kazi kbx hhhh ndumva bikaze

David yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

akokazi nakanjye nuko ndikure,Sindara icupa,yewe nzikuzitandukanya,naho naba ndikurota.manyunya twarahuje sinzamuhemukira.icyo ntashobora nifanta.kuko nibigage nu Rwagwa,Kanyanga,imbutabuta,nicyo umuhogo wanjye uzi neza

Kalisa yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka