Umunyakenya yatsindiye miliyoni 2 z’Amadolari mu mikino yo gutega

Samuel Abisai wo muri Kenya yatsindiye miliyoni 2 z’Amadolari, arenga miliyari 1.6RWf, mu mikino yo gutega (Betting) mu mupira w’amaguru.

Samuel Abisai wo muri Kenya (wo hagati wambaye umupira w'umukara) yatsindite miliyoni 2 z'Amadorali muri Betting
Samuel Abisai wo muri Kenya (wo hagati wambaye umupira w’umukara) yatsindite miliyoni 2 z’Amadorali muri Betting

Nkuko BBC ibitangaza, Abisai yatsindiye ako kayabo nyuma yo kwishyura Amadolarii 2 gusa (arenga 1600RWf), agatega ku mikino 17 y’amakipe y’umupira w’amaguru yose agatsindana nkuko yabiteze.

Abisai yategeye kuri SportPesa, isosiyete ikora ibyo gutega muri Kenya.

Ronald Karauri, umuyobozi w’iyo sosiyete aherekejwe n’imodoka nyinshi zirimo Limousine, yahise ajya gufata Abisai aho atuye mu mujyi muto witwa Thika uri mu bilometero 45 mu majyaruguru ya Nairobi.

Ako kayabo k’amafaranga niko gatsindiwe bwa mbere muri Afurika mu mikino yo gutega.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

eeeeee!!biratangaje kbx uwo mwana yatwemeje pe.ni gakuru salim i rutsiro.murakoze

Gakuru salim yanditse ku itariki ya: 18-03-2018  →  Musubize

Eeeeee!! Uwo Mutipe Ndumva Ari Umunyamahirwe Kbs!

Elise yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka