Umuntu yamaze amezi 10 atarya atananywa atunzwe n’umwuka gusa
Mu gihe abantu benshi bamenyereye gufata amafunguro inshuro eshatu cyangwa zirenga ku munsi, umugabo witwa Kirby Lanerolle wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze amezi 10 atunzwe n’umwuka.
Uwo mugabo usanzwe uzwiho kugira imyemerere y’uko kurya no kunywa atari ngombwa mu buzima bw’umuntu (breatharianisme), ngo yamaze imyaka itanu agerageza icyo kizamini cyo kutarya no kunywa.

Nkuko tubikesha urubuga rwa GENTSIDE uyu mugabo avuga ko iyo ariye aba yumva atamerewe neza agahitamo gutungwa n’umwuka gusa. Icyakora Kirby Lanerolle avuga ko inshuro 7 mu mezi 10 yagerageje kurya agace k’umugati ndetse akanafata kuri ka divayi ariko nabyo ntibimugwe neza.
Uyu mugabo siwe uvuzweho kumara igihe kirekire atarya, kuko uwitwa Yogi Prahlad Jani ubu ufite imyaka 86 yavuzweho gutungwa n’umwuka gusa kuva ku myaka 70. Kutarya ngo bikaba bigabanya imihangayiko yo gushaka ibibatunga no gupfusha ubusa amafaranga.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|