Umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko yibarutse umwana
Umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda wo mu gihugu cya Kenya yibarutse umwana w’umuhungu ku wa mbere tariki 28/05/2012 mu bitaro bya Kangemi.
Abaganga bo muri ibyo bitaro byarabatangaje cyane kuko bidasanzwe kubona umukobwa w’imyaka icyenda y’amavuko abyara. Uwo mwana w’umukobwa yabwiye abo baganga ko mbere y’uko atwita yigaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kihumbuini muri Kenya.
Ubwo yavaga ku ishuri atashye yahuye n’umugabo ukora akazi ko kogosha ahitwa Kangemi maze amujyana iwe bararyamana. Uwo mu mugabo yahaye uwo mwana w’umukobwa amafaranga, amubuza kuzagira uwo abibwira bitaba ibyo akamwica nk’uko uwo mwana yabitangaje.
Hashize iminsi uwo mwana w’umukobwa yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko yaba atwite. Nyina umubyara yahise amujyana kwa muganga abaganga koko basanga aratwite. Nyina atajuyaje yahise amwirukana kugira ngo adakoza isoni umuryango ariko nyuma y’iminsi myinshi arara ku gasozi yaje gutoragurwa n’umugira neza; nk’uko byatangajwe na Red Pepper.
Abaganga bo mu bitaro bya Kangemi aho uwo mwana w’umukobwa yabyariye, baramutabariza kugira ngo abagira neza bamufashe kuko uruhinja rutari kubona amashereka ndetse babe banamuha imyenda yo kurwambika.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
KIGALITODAY ko mutahaye adress uyu muntu ushaka gutanga ubufasha?
none iyi nkuru koko yaba arukuri?? cg ? umwana wa 9 ans yabyaye undi mwana?? niki cyabyemeza ko yari afite 9ans?? umugirwa maman wuwo mwana se we abivugaho iki?? kwirukana nurwo ruhinja kugasozi se nibyo biruta kurera abo bana ba 2 iyi nkuru abaye arimpamo njjye nyemeje gufasha uwo mwana nuwo yabyaye ndetse binashoboka nkaba nabafata bombi bakaba abanjye nkabiyandikaho adress za hospital yabyariyemo mubaye muyifite muzimpe neza njye nzigerere yo koko nihere ijisho kandi ndabyifuza cyane. KIGALITIDAY.COM mumfashe kubona adress zaho uwo mwana wa 9ans wabyaye undi aherereye. akazi keza