Umukobwa muto ku isi afite 54 cm
Liang Xiaoxiao wo mu gihugu cy’u Bushinwa ufite imyaka itatu y’amavuko, ibiro 2.5 areshya na sentimetero 54 bivugwa ko ariwe mukobwa muto ku isi.
Mu mwaka itatu ishize Liang Xiaoxiao ubwo yavukaga yapimaga 1.05 kg ndetse areshya na sentimetero 33 z’uburebure.

Umuganga ukurikirana uyu mwana kuva akivuka aho ari mu bitaro by’Intara ya Hunan avuga ko byaba byaratewe nicyo bita genetic mutation zahagaze aribyo byatumwe atabasha gukura nk’uko bisanzwe bigenda.
Ubusanzwe umuhinde witwa Jyoti Amge, w’imyaka 14 ni we wari umukobwa muto cyane kurusha abandi ku isi. Uyu mukobwa afite uburebure bwa santimetero 58, apima ibiro bitanu gusa.

Jyoti Amge arwaye indwara y’ubuto yitwa achondroplasie. Ni indwara y’amagufa ivukanwa ituma haba kwegerana kw’amaboko n’amaguru bikaba bigufi cyane ndetse n’umutwe ukaba muto ariko ntacyo ihindura ku bwenge.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi Bibaho Gusa Twehano Muri Afrika Bishits Vyotugora Kumwantretena