Umukecuru yajyanywe mu rukiko azira kugaburira injangwe y’abandi
Mu Busuwisi, umukecuru w’imyaka 68 yajyanywe mu rukiko n’umuturanyi we, amushinja ko amaze amezi icumi (10), ahora agaburira injangwe ye agamije kuyimenyereza cyane nk’amayeri yo kugira ngo azayibe ayitware, ibyo akaba yarakomeje kubikora mu gihe nyamara yari yarihanangirijwe mu buryo bw’inyandiko mbere, asabwa kubireka.

Iyo nkuru idasanzwe yabaye hagati y’abaturanyi babiri, yabereye mu Mujyi witwa Zurich, aho uwo mukecuru aregwa gukoresha amayeri yo guhora agaburira injangwe y’umuturanyi yitwa Leo, kugira ngo azayimwibe ayitware nimara kumumenyera.
Uwareze mu rukiko ngo yavuze ko uwo mukecuru amubona nk’umushotoranyi, kubera ari kenshi yamwiyamye amubuza kujya agaburira injangwe ye, kugeza nubwo abikora mu nyandiko amusaba kubihagarika, ariko bikaba iby’ubusa, ahubwo agakomeza.
Uretse kugaburira iyo njangwe y’abandi kandi, uwo mukecuru ngo yanashyirishije umwenge mu rugi rw’inzu ye, kugira ngo iyo njangwe izajye yinjira inasohoke iwe uko ibishaka.
Icyakurikiyeho, ngo ni uko iyo njangwe yageze igihe ireka kuzajya itaha kwa nyirayo, ahubwo ikigumira mu nzu y’uwo mukecuru, nubwo kwa nyirayo nabo babaga bayiteguriye amafunguro meza, ariko bikanga bikaba iby’ubusa.
Uwo nyiri injangwe amaze kubibona atyo, yahise ategura ikirego agishyikiriza ubushinjacyaha, arega uwo mukecuru wakoresheje amayeri yo kugaburira injangwe ye kenshi birangira yanze kugaruka mu rugo.
Ibiro by’umushinjacyaha byategetse uwo mukecuru kwishyura amande y’Amafaranga yo mu Busuwisi 800 (ni ukuvuga asaga 1,300,000 by’Amafaranga y’u Rwanda), ayo akiyongeraho andi mande yari yaciwe mbere agera ku 3600 by’Amafaranga yo mu Busuwisi (ni ukuvuga asaga 6,106,000 z’Amafaranga y’u Rwanda), kubera icyaha cyo kwiha ikintu cy’undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nubwo uwo mukecuru yabonye izo mpapuro zo mu bushinjacyaha zimusaba gutanga ayo mande, ngo yanze kuyishyura yose, birangira ikirego kijyanywe mu rukiko.
Mu mategeko yo mu Busuwisi, kugaburira injangwe y’abandi bya rimwe na rimwe ntabwo bigize icyaha, ariko kubikora ku buryo buhoraho ni icyaha gihanwa n’amategeko, ariko mu rukiko uwo mukecuru yaburanye ahakana icyaha aregwa.
Ohereza igitekerezo
|