Umukecuru w’imyaka 80 yatangiye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza

Umukecuru w’imyaka 80 witwa Joyce Atim wo mu Karere ka Soroti mu gihugu cya Uganda yatangaye amashuri abanza aho arimo kwiga mu mwaka wa mbere, ngo agamije kumenya kwandika no gusoma by’umwihariko Bibiliya.

Uyu mukecuru wigana n’abana akwiriye kubera nyirakuruza yatangarije ikinyamakuru The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko gutinda gutangira byatewe n’ibibazo yagiye ahura nabyo mu buzima bwe birimo n’urupfu rw’umugabo we washoboraga kumujyana mu ishuri.

Mu gihe gito amaze mu ishuri azi kuvuga inyuguti 10 no kwandika imibare mike, ariko afite icyizere cy’uko azagera mu mwaka wa gatatu azi gusoma Bililiya no kwandika neza, intego ye ngo ni ukurangiza amashuri abanza agatangira n’ayisumbuye.

Ati: “Ndizera ko ubwo nzaba ngeze mu mwaka wa gatatu, nzaba nzi gusoma Bibiliya neza. Mfite intego yo kurangiza mu mwaka wa karindwi hanyuma nkatangira amashuri yisumbuye.”

Joyce Atim yatangiye amashuri abanza ku myaka 80.
Joyce Atim yatangiye amashuri abanza ku myaka 80.

Atim agaragaza ko imyaka myinshi atari imbogamizi ku muntu ushaka kuko ari imibare gusa. Avuga ko iyo afite ikibazo mu masomo ye yegera abiga mu myaka yo hejuru bakamusobanurira kandi nawe agakora iyo bwabaga kugira ngo ayumve.

Nyuma yo gukarishya ubwenge, uyu mukecuru ataha mu rugo iwe aho akora ibirometero bigera ku munani akigira mu mirimo ye ya buri munsi akuraho imibereho nko kuboha imisambi n’indi mitako.

Jennifer Adongo w’imyaka 40, umukobwa wa Atim avuga ko yaguye mu kantu ubwo yumvaga ko mama we yatangiye umwaka wa mbere. Yamuguriye ibikoresho by’ishuri ariko na we ubwe yari yariguriye iby’ibanze nyuma yo kugurisha ihene ye.

Umuryango uteganya kumukodeshereza inzu ifite umuriro w’amashanyarazi kandi hafi y’ishuri kugira ngo abashe kwiga neza. Atim ashobora kuba ari we muntu ukuze wiga mu mashuri abanza muri Uganda kuko mu mwaka ushize uwari ufite ako gahigo witwa Mulangira Ingrid afite imyaka 70 yiga mu mwaka wa gatatu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

courage mukecu!!!!!!!!rwose uzisangire rurema uzi kwandika!!!!!!!!!!!!!!

edward yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka