Umukecuru w’imyaka 100 ni umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS

Bamwe bamwita ‘Umukecuru wa Mukura’, abandi bakamwita ‘Mama Mukura’ kubera ko ari umufana uzwi w’iyi kipe y’umupira w’amaguru yo mu Karere ka Huye. Ariko ubundi yitwa Madeleine Mukanemeye.

Mama Mukura afite imyaka 100, ariko ntiwayimukekera
Mama Mukura afite imyaka 100, ariko ntiwayimukekera

Uyu mukecuru uvuga ko afite imyaka ijana kuko yavutse mu mwaka wa 1922, umubonye agenda mu nzira ntiwayimukekera kuko ubusanzwe abafite iyo myaka akenshi baba batakibasha kugenda, baba bakibibasha bakaba bububa cyangwa batambuka bibagoye.

Ariko kuri Mama Mukura si ko byifashe. N’ubwo yitwaza inkoni, urebye ntayifashisha. Nta n’ubwo agenda yububa, n’ubwo biba bigaragara ko afite intege zitari nyinshi.

Ni umukecuru muto muto cyane, ufite nka 1.40m z’uburebure. Ibiro apima byo bishobora kuba bitagera no kuri 40.

Ubundi atuye ahitwa i Munazi, mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho abana na mwisengeneza we na we umaze gukura kuko afite imyaka 60. We ntiyigeze abyara, icyakora hari abana yareze bakiriho.

Akunze kuba azenguruka mu mujyi wa Huye, dore ko atajya abura kuri Sitade Huye iyo habaye imikino, cyane cyane iy’ikipe ya Mukura.

Aba akenyeye ibitenge yambarana n’udupira tw’ikipe ya Mukura. Iyi kipe ngo ni yo itumuha, kandi urebye ni yo hamwe n’abafana bayo bamutunze kuko we atakibasha gukora ngo yibesheho.

Agira ati “No guhinga byarananiye. Ntunzwe na Mukura. Bampa ibyo kurya, bakampa ibyo kunywa. Nkunda Mukura cyane, nkakunda na Gatera Edmond!”

Gatera Edmond ni umunyamakuru w’imikino kuri Radio y’abaturage ivugira i Huye, ukunze kumufasha. Ngo yanamuguriye iradiyo yo kugira ngo ajye yumva amakuru, n’ubwo ubu yapfuye. Icyakora ngo yamwemereye kuzamugurira indi.

Nta kimushimisha nk’umupira

Mama Mukura avuga ko akunda umupira kuva kera akiri umwana, kandi ngo yatangiye kujya awukurikirana afite imyaka 15. Icyo gihe ngo yabaga i Gitarama, ariko agakunda kujya kuwurebera i Nyanza aho yabonaga Umwami Rudahigwa na we yaje kuwureba.

Agira ati “Njyewe nshimishwa n’umupira wonyine. N’ubu nsanze abana bariho bakina, nawukubita pe! N’ubwo nshaje! Iwacu i Munazi iyo nsanze aho abana bawukina mu muhanda, nanjye barampereza ngatera. Bazi ko nywukunda.”

Uko bigaragara ni umukecuru ukunda gusabana. Anivugira ko kuri we icya mbere ari urukundo kandi ko ruherekezwa n’amahoro.

Agira ati “Mu buzima nifuza amahoro. None se nifuze amafaranga? Umpaye nagushimira, ariko ndi umwana w’Imana. Njyewe nzakunda abantu, nkunde n’Imana yonyine kuko ari yo ingejeje ahangaha.”

Uwo mukecuru yerekana inkovu z’imipanga yatemeshejwe mu gihe cya Jenoside, ku kaboko, akavuga ko afite n’izindi aba yambariyeho mu rubavu. N’amenyo y’imbere nta yo agifite, kandi na yo ngo yayakuwe n’uwamukubise ku munwa, ashaka kumwica.

Ku bijyanye n’ibanga ryo kuba agikomeye nyamara ashaje, avuga ko nta rindi uretse kuba yarakuze arya neza, dore ko n’iwabo hatahaga inka z’umwami, akaba yarakuze anywa amata.

Ati “Iwacu bari bakomeye. Nariye n’inyama ziri ku bitebo babigura amasaka n’ibishyimbo n’ikawa, nariye ibikoba, nariye inkuru z’uruhu, ku bwa Rudahigwa. ”

Iyo ikipe afana yatsinzwe arababara
Iyo ikipe afana yatsinzwe arababara

Kuba agikomeye ngo anabikesha gukunda siporo, kandi n’ubu ashaje arayikora kuko ngo abyuka saa cyenda z’ijoro, akagenda bingana n’imbaraga ze (Bunyibunyi nk’uko abyita), hanyuma akagaruka mu rugo.

Asaba abakiri batoya na bo gukunda siporo, kuko ituma abantu bagira ubuzima bwiza. Mukecuru Mama Mukura avuga ko yize amashuri abanza ariko ntayarangize, icyakora ngo yari azi gusoma no kwandika n’ubwo ubu atabishobora kuko atakibona neza.

Inzu abanamo n’umwisengeneza we arayishima kuko ngo ibamo n’umuriro, ariko ngo uwayimuterera umucanga akayishyiramo na sima yaba abagiriye neza.

Akunze gucumbika mu mujyi i Huye, ariko iyo agiye gutaha i Munazi atega moto
Akunze gucumbika mu mujyi i Huye, ariko iyo agiye gutaha i Munazi atega moto
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndakeka ko uyu mukecuru adafite imyaka 100.Wenda ni 70 cyangwa se 80.Urabona agikomeye.Gusa tujye twibuka ko imana yaturemeye kuzabaho iteka.Byazambijwe n’umubyeyi dukomokaho twese,Adam,wakoze icyaha,hanyuma ADN ye itakaza kuzabaho iteka.Kubera ko iyo ADN yanduye,ariyo twese Adam yaturaze,niyo mpamvu dusaza kandi tugapfa.Ariko abapfa baririndaga gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze muli Yohana igice cya 6,umurongo wa 40.

basana yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

ABAKUNZI BA SPORT HAGOMBYE KUGIRA UBAHUZA BAKAGIRA ICYO BAKORERA UYU NYOGUKURU KABISA !!!!!!!

Gahunde Gilbert yanditse ku itariki ya: 23-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka