Umuhungu yisanze mu bakobwa 500 ari wenyine yitura hasi ajyanwa mu bitaro

Mu Buhinde, umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko, yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kwisanga mu cyumba cyo gukoreramo ibizamini ari wenyine mu bakobwa amagana, ahita yikubita hasi atakaza ubwenge ahita ajyanwa ku bitaro.

Abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, harimo abagorwa cyane no kuvugana n’abo badahuje igitsina, ariko hari abo icyo kintu kimeze nk’isoni cyangwa ubwoba bwo kwegera abo baduhije igitsina kiba kirengeje urugero, ku buryo bashobora no kwikubita hasi bagahwera.

Ibyo ni byo byabaye kuri uwo muhungu wo mu Buhinde witwa Manish Shankar Prasad, wiga mu ishuri rya ‘Allama Iqbal College’ muri Bihar Sharif, wogombaga gukora ikizamini cy’imibare mu kwezi gushize, nyuma bikaza kwanga kuko yikubise hasi agata ubwenge kuko yari yisanze mu bakobwa bagera kuri 500 ari we muhungu wenyine.

Nyirasenge wa Prasad yabwiye Ikinyamakuru ‘ANI news agency’ ati “Yari wenyine mu bakobwa bagera kuri 500 aho bakoreraga ikizamini, ibyo bituma yikubita hasi ata ubwenge, ahita ajyanwa kwa muganga byihuse kugira ngo yitabweho”.

Ise w’uwo muhungu wagize ikibazo, witwa Sachchidanand, nyuma yaje kubwira ‘India TV’ ko umwana we yagaruye ubwenge hashize amasaha makeya, ariko ko yahungabanyijwe cyane no kwisanga mu bakobwa benshi cyane ari wenyine, ku buryo byanamugoraga gusubiza iyo yabazwaga icyamuteye kwikubita hasi.

Ntibirasobanuka neza icyatumye uwo munyeshuri yisanga ari umuhungu umwe mu bakobwa amagana baje gukora ikizamini, gusa abayobozi batangaje ko ashobora kuba yaribeshye yandika imyirondoro ye ku ifishi yo gukoreraho ikizamini agashyiraho ko ari umukobwa. Gusa n’ubwo ikosa ritari irye cyane, ngo yaje guhabwa umwanya wo gukosora iyo myirondoro ku itarita ye y’ishuri.

Ntibiremezwa n’abaganga niba Manish Shankar Prasad afite ikibazo cya ‘gynophobia’, kirangwa no gutinya abantu b’igitsina gore, cyangwa se niba ari uko agira isoni nyinshi gusa.

Ikizwi gusa ni uko ubu ngo akeneye igihe cyo kubanza kumera neza nyuma y’ibyo byamubayeho, ku buryo atabaye agikoze ibizamini nk’uko byari biteganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka